Umukinnyi ukina hagati mu ikipe ya Paris Saint Germain ukomoka mu Butaliyani Marco Verratti yamaze kwerura ko ari umukobwa nyuma y’imyaka n’imyaka yari amaze akina bagenzi be baziko ari umuhungu mugenzi wabo.
Ibi yabitangarije mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere aho yanavuze ko ubundi izina rye Nyakuri ari Marta.
Verratti avuga ko yabitse ibanga ry’uko ari umukobwa igihe kirekire ko ubu igihe kigeze ngo agaragaze ukuri anerekane ko n’abakobwa bashoboye ibyo abahungu bakora.
Uyu mukinnyi asaba abafana be gukomeza kumufata nka Marco Verratti nk’izina rizwi naho irya Marta bakaba bariretse kugeza igihe azababwirira.

Mu mayeri yakoresheje kugira ngo batamuvumbura ngo yirinze kwitera ibirungo cyane ( Maquillage) ahanini agamije guhisha burundu ubukobwa bwe.
Ngo iyo abakinnyi bagenzi bajyaga mu rwambariro koga we yategereza ko bagenzi be barangiza akajya muri dushe wenyine ntawe umureba. Uyu mukinnyi avuga ko atazahagarika gukina umupira ko azakomeza gukina ndetse nibiba ngombwa ajye gukina mu ikipe y’abagore ariko adasuzugurwa nk’umukobwa ahubwo ahabwa agaciro nk’umukinnyi wa Football.
Ikinyamakuru Football France kivuga ko ikipe ye ntacyo iratangaza kuri uyu mukinnyi niba izamureka agakomeza agakina cyangwa niba azasezererwa azira kubeshya igitsina akajya gukinana n’abagore.
Gusa bivugwa ko uyu mukinnyi ari umukinnyi mwiza wo hagati uzi kwihuta kandi ufite imbaraga zidasanzwe mu mikinire ye.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Alphonse Munyankindi / Bwiza.com


