Bishop Jean Marie Runiga ni umuvugabutumwa ndetse akaba yaranahoze ari umuyobozi mu nyeshyamba za M23, uyu mugabo yagiye avugwa cyane mu itangazamakuru nk’umuvugabutumwa w’umunyapolitiki, warwanye urugamba rwa politiki, urw’amasasu ndetse anafite agakiza imbere ye.
Uyu mugabo politiki ye si iy’ubu kuko yagiye agaragara mu mashyaka ya politiki ku buyobozi bwa Mobutu bwendaga kurangira, bisobanuye ko politiki ayimazemo iminsi hamwe n’ivugabutumwa.

Mu myaka ya za 80 ubwo yari amaze kurangiza amashuli yisumbuye i Bukavu muri Kivu y’Amajyepfo ari naho avuka, Runiga yaje gufashwa na muramu we Safari wari umuganga ndetse anamufasha kwimenyereza aho yakoraga.
Ikinyamakuru Jeuneafrique gitangaza ko Runiga yagize ikibazo cy’ubushobozi nyuma aza guhura n’uwitwaga Jean-Marie Mbundu amuha akazi ko gucunga ububiko bw’ibicuruzwa bye i Kisangani.
Ubucuti bwa Runiga na sebuja, ntabwo bwarangiriye mu bucuruzi gusa kuko bahise bafatanya gushinga itorero JSS “Jésus seul sauveur” rirakomera rikomeza no kugira amashami hirya no hino ari naho yaje kuzamukira mu ntera aba pasiteri, apôtre, bishop,…
Ibi byose yakoraga mu itorero ntibyamubuzaga no gukina politiki, yagize ati: “naje kuba umujyanama wa Azarias Ruberwa [Perezida w’ishyaka RCD], ariko nta mwanya mu buyobozi nigeze ngira muri iri shyaka”.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Muri 2003 ubwo leta ya Kinshasa yemeraga gusinya amasezerano yo gusangira ubutegetsi n’indi mitwe y’inyeshyamba, yahawe umwanya wa 3 ashinzwe gukora raporo muri komisiyo yari ishinzwe gushyiraho amahame no kurwanya ruswa, uyu mwanya yawubayeho kugera muri 2007.
Runiga yahise akomereza urugendo rwe muri CNDP (Congrès national pour la défense du peuple) yari iyobowe na Gen Laurent Nkunda.
Ubwo CNDP yacikagamo ibice, Runiga yahise abogamira ku ruhande rwa Bosco Ntaganda wari wemeye gukorana na Leta ya Kabila aribwo barwanyaga Nkunda. Runiga avugwaho kugira uruhare rukomeye ubwo CNDP yemerwaga nk’ishyaka rya politiki ndetse binateganywa ko izatanga umukandida mu matora y’umukuru w’igihugu.
Runiga afatwa nk’umuntu wifashisha inyeshyamba agamije kwizamukira mu ntera mu ruhando rwa politiki, muri 2012 ubwo M23 yatangiraga imirwano bari bayobowe na we nyuma aza gusimburwa na Gen Sultani Makenga mu bya gisirikare, Runiga ashingwa ibya politiki gusa.
Tariki ya 29 Ugushyingo 2012, ubwo M23 yari imaze iminsi 9 ifashe umujyi wa Goma, yaranze kuwusohokamo nibwo Runiga yatangarije Radio Okapi ko ari Leta ya Congo yatumye begura intwaro “Ni Leta ya Congo yanze ibiganiro”. Nyuma yo kubyanga ngo ni nako guhita ifata icyemezo cyo kwataka M23.
M23 yashyize intwaro hasi, Runiga ari mu Rwanda
Ubwo M23 yemeraga ko ihagaritse imirwano, umuriro uyiri hejuru abasirikare ba Congo (FARDC) batewe ingabo mu bitugu na MONUSCO hamwe n’izindi ngabo, nibwo bamwe muri aba barwanyi bahungiye muri Uganda abandi mu Rwanda.
Bishop Jean M. Runiga n’abandi basirikare bakaba barahise bafata inzira igana mu Rwanda. Ubu atangaza ko barambiwe ubuhunzi bashaka gusubira iwabo.
Runiga aganira na Rayol Tv, televiziyo ikorera mu Rwanda yatangaje ko nubwo basubira muri Congo bakomeza guhatana mu kibuga cya politiki ndetse ko intego yabo ari ukumvikana na Leta ya Kabila.
Uyu mukozi w’Imana, urwana urw’amasasu n’urwa politiki afite bibiliya mu kandi kaboko, imvugo ye yo gutaha ntaho itaniye n’iy’abandi bahoze ari abarwanyi ba M23 baba mu Rwanda no muri Uganda.
Bakomeza gushimangira ko batigeze batsindwa urugamba, ahubwo ko bashyize intwaro hasi. Mu gihe bashimangira ko Leta ya Kabila yanze gushyira mu bikorwa ibikubiye mu masezerano bagiranye, bo ni nako bakomeje gutanga integuza ko bagiye kugaba ibitero.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


