Ingabo za Uganda zafashe ibirindiro bikomeye by’umutwe w’iterabwoba wa ADF, mu gace ka Kasindi ho muri Terirwari ya Beni mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru.
Umwe mu basirikare bakuru muri UPDF yatangaje ko ibi birindiro bizwi nka Lisulubi byafashwe ejo ku cyumweru.
UPDF yafashe ibi birindiro bya ADF, nyuma y’uko ku wa Gatanu w’icyumweru gishize isubukuye ibitero ku barwanyi b’uriya mutwe.
Ni nyuma y’igihe Ingabo za Uganda zineka aho abarwanyi b’uriya mutwe baba bihishe.
Icyiciro cya gatatu cy’ibitero by’Ingabo za Uganda kuri ADF cyibanze mu gusenya ibirindiro by’uriya mutwe byari byarasigaye hakoreshejwe imodoka ndetse n’indege z’intambara.
Mu Ugushyingo 2021 ni bwo Ingabo za Uganda zifatanyije n’iza Congo Kinshasa zatangiye ibikorwa byo guhiga bukware abarwanyi ba ADF mu mashyamba ya Congo.
Ni nyuma y’imyaka ibarirwa muri 27 bafite ibirindiro mu ntara za Kivu y’Amajyaruguru na Ituri, aho bagiye bagaba ibitero byinshi byibasiye abasivile.
Ibikorwa byo guhiga abarwanyi b’uriya mutwe byagombaga kumara amezi atandatu, gusa birangira igihe byagombaga kumara cyongerewe.
Umuryango w’Abibumbye uvuga ko mu mwaka ushize wa 2021 ADF isanzwe ishamikiye ku mutwe w’iterabwoba wa ISIS yishe abanye-Congo babarirwa mu 1,200; bakaba bikubye incuro ebyiri zirenga abo uyu mutwe wishe muri 2020.


