Burundi: Abagize guverinoma bose bahawe ikiruhuko cy’iminsi 10

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Burundi, Evariste Ndayishimiye, kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022 yahaye abagize guverinoma bose ikiruhuko cy’iminsi 10.

Ni icyemezo yafashe ashingiye ku mwanzuro wafatiwe mu nama y’abagize guverinoma yabaye tariki ya 29 Kamena 2022.

Itangazo ryashyizweho umukono n’Umuvugizi we, Evelyne Butoyi rigira riti: “Nk’uko byatangajwe muri raporo y’inama y’abaminisitiri yo ku wa 29 Kamena 2022, abagize guverinoma batangiye ikiruhuko cyabo guhera kuri uyu wa 4 Nyakanga 2022.”

Butoyi yasobanuye ko iki kiruhuko kizarangira tariki ya 15 Nyakanga, abagize guverinoma basubukure ibikorwa byabo ku ya 18. Ati: “Iki kiruhuko cy’iminsi 10 kizarangira tariki ya 15 Nyakanga, ibikorwa bisubukurwe ku ya 18 Nyakanga 2022.”

Muri iki kiruhuko, abagize guverinoma barasabwa kuzaba bategura uko bazashyira mu bikorwa ibikubiye mu mwaka w’ingengo y’imari w’2022/2023, mu buryo buzatanga umusaruro.

Perezida Ndayishimiye we azaba asura abaturage mu bice bitandukanye by’igihugu, akurikirana ibibazo bafite, abikorera ubusesenguzi kugira ngo bikemuke.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *