Minisitiri w’u Bwongereza ushinzwe ibibazo bya Afurika n’Uburasirazuba bwo hagati Tobias Ellwood yageze mu Rwanda kuri uyu wa 15 Gashyantare mu masaha ya nyuma ya saa sita aho azagirana ibiganiro na bamwe mu bayobozi b’igihugu.
Nyakubahwa Tobias Ellwood biteganyijwe ko azunamira akazanashyira indabo ku rwibutso rwa jenoside rwa Kigali rushyinguyemo imibiri y’abantu bagera mu 250,000.
Nk’uko itangazo ryashyizwe ahagaragara rivuga, Tobias Ellwood aje mu Rwanda akubutse muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, mu Rwanda bikaba biteganyijwe ko azaganira na bamwe mu bayobozi muri guverinoma ku cyicaro cya minisiteri y’ububanyi n’amahanga.
Igihugu cy’u Bwongereza gifitanye umubano ukomeye n’u Rwanda ndetse mu 2009 rukaba rwarakiriwe mu muryango uhuza ibihugu bikoresha Icyongereza (Commonwealth) nk’umunyamuryango wa 54.
Iki gihugu kandi gitera u Rwanda inkunga ikabakaba muri miliyoni 70 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza buri mwaka mu rwego rwo kurufasha mu iterambere no kugabanya ubukene.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Nko hagati ya 2011 na 2015, inkunga y’u Bwongereza yafashije Abanyarwanda miliyoni 3.8 kubona ibyangombwa by’ubutaka binyujijwe muri gahunda ya Vision Umurenge.
U Bwongereza bwanafashije Abanyarwanda 390,000 bakennye kongera ibyo binjiza. Iyo nkunga kandi yatumye abagera ku 355,000 babona serivisi z’imari ndetse ifasha abana 354,000 kujya mu mashuri abanza.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


