Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi

Sangiza iyi nkuru

Umuhanga muri politiki n’ubukungu yo muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Dr Jo Sekimonyo, abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Perezida wabo, Félix-Antoine Tshisekedi.

Dr Sekimonyo mu nyandiko yashyize ku rubuga DeskEco asobanura ko ubwo Tshisekedi yajyaga ku butegetsi mu 2019, yagerageje guteza imbere umubano wa RDC n’ibihugu by’abaturanyi, by’umwihariko mu bijyanye n’ubukungu.

Atanga urugero rw’uburyo RDC iherutse kwinjira mu muryango wa Afurika y’iburasirazuba, EAC, aho abona ko byazamuye agaciro k’isoko muri aka karere ku kigero kiri hafi ya 50%.

Yagize ati: “Inyungu ku rwego rw’ubukungu z’iki cyemezo ziri ku bihugu bigize umuryango kurusha RDC. U Rwanda by’umwihariko rwabonye inyungu nyinshi muri dipolomasi ishingiye ku bukungu ya Perezida Tshisekedi, igamije kugarura umutekano mu burasirazuba bwa RDC.”

Dr Sekimonyo abona ubukungu bw’u Rwanda bushingiye kuri RDC, bityo ko guhagarika amasezerano hagati y’ibihugu byombi ari rwo rwabihomberamo. Ati: “Ku rundi ruhande kandi rw’ingenzi ku ntambara y’ubukungu, ubukungu bw’u Rwanda, igihugu n’abagituye bushingiye cyane kuri RDC. Guhagarika amasezerano n’u Rwanda byatuma abaturage bakwira mu karere.”

Abona kandi Tshisekedi ubu ari mu mwanya mwiza wo gufatira u Rwanda icyemezo gikomeye, cyahungabanya ahazaza harwo. Ati: “Perezida Tshisekedi uyu munsi ari mu mwanya wo gukubita inyundo iremereye y’imari ku bukungu bw’u Rwanda, bigahungabanya ubutegetsi bwa Paul Kagame.”

Ku kuba u Rwanda rukomeje gutera imbere mu bukungu, Dr Sekimonyo abona ko uko biri kose urwego rugezeho rutarubuza guhungabanywa n’ibihano by’ubukungu.

Mu byumweru bitatu bishize, Dr Sekimonyo yasabye ko guverinoma ya RDC yatangiza intambara y’ubukungu ku Rwanda, aho kuba iy’amasasu. Yasobanuye ko rutashobora kubaho mu gihe igihugu cye cyabikora.

Soma Izindi Nkuru

32 Responses

  1. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Muraho? Nakubwirako ayo magambo uvuga wibeshya cyane, kd ubeshye nabandi bareba inyandiko yawe, uze kureba uko baza kugusubiza urasanga wibeshye cyane
    Urwanda ntirwareka kubaho kubera congo ntanaho mwahurira n’URWANDA aho urabeshye uzabanze urebe abaturage b’URWANDA Uko bameze nawe urebe abaturage b’Igihugu cyanyu uzabona itandukaniro.
    Urwanda rurabaha Indege mudafite mukipfusha ubusa ngomurayihagaritse, ese wari wumvako Rwandair yarahagaze kugenda ngonuko mwayigagarutse mu Gihugu cyanyu?

      Umushubije neza Claver.Dr.sekimonyo ibyo avuga aribeshya cyane pe.Urwango afitiye Urwanda ntacyo ruzamugezaho

    2. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi

  3. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Muvandimwe kimonyo umutima mubi wurwango simwiza isi twayisanze irimo byose tuzayisiga byuzuye. URwanda nigihugu gifitu bukungu burenze ibyo muvuga kuko gifita baturage bagikunda kandi kiyobowe neza .
    Ni mukunda congo muzabona ubutunzi bubitswe mubutaka bwayo byibaze amatoni yubutare Abiyita ko babafasha birirwa bayunda.
    Maskini Dr sekimonyo uvugutyo sinumva urumunyarwanda nkatwe

  4. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi

  5. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Nyakubahwa Dr. Sekimondo, gerageza guta umutima wúrwango ufitiye u Rwanda n’abanyarwanda, utekereze neza icyafasha kugirango igihugu cyawe n’abagituye bagire imiyoborere myiza kdi ihamye. Bizatuma mwubaka inzego zihamye, mu mutekano, mu buyobozi, mu iterambere, no mu bubanyi n’amahanga. Biroroshye kandi ko wabanza kureba ku mitwe yitwaje intwaro (y’abanyekongo) iri ku butaka bwanyu, ugafasha leta ya Congo gutekereza uko yanjya mu biganiro nabo, biganisha ku mahoro arambye. Izo mbaraga mushyira mu rwango n’amacakubiri muri guhemukira abaturage.
    Ku bijyanye n’ubukungu, ntabwo Leta ya Congo ifite ubushobozi ubwo aribwo bwose bwo gusubinza inyuma/kudindiza ubukungu bw’u Rwanda, aho ho nagirango kubwire ko wibeshye cyane, kdi nawe urabizi neza, ni uko ubyirengagiza!!!!!

    1. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
      Dr Sekimonyo gabanya ubuheza nguni , iwanyu ko utahateje i mbere kuva Cyera ko tuzi Umuryango wa Sekimonyo Neza , ubwo bukungu mutigeze kuva ukivukira mwi Jomba uyu munsi nibwo uwuvuze, haribindi uhishe.Ingenga bitekerezo ya MAGRIVI yarakwokamye

    2. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
      Dr Sekimonyo gabanya ubuheza nguni , iwanyu ko utahateje i mbere kuva Cyera ko tuzi Umuryango wa Sekimonyo Neza , ubwo bukungu mutigeze kuva ukivukira mwi Jomba uyu munsi nibwo uwuvuze, haribindi uhishe.Ingenga bitekerezo ya MAGRIVI yarakwokamye

    3. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
      Dr Sekimonyo gabanya ubuheza nguni , iwanyu ko utahateje i mbere kuva Cyera ko tuzi Umuryango wa Sekimonyo Neza , ubwo bukungu mutigeze kuva ukivukira mwi Jomba uyu munsi nibwo uwuvuze, haribindi uhishe.Ingenga bitekerezo ya MAGRIVI yarakwokamye

    4. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
      Dr Sekimonyo gabanya ubuheza nguni , iwanyu ko utahateje i mbere kuva Cyera ko tuzi Umuryango wa Sekimonyo Neza , ubwo bukungu mutigeze kuva ukivukira mwi Jomba uyu munsi nibwo uwuvuze, haribindi uhishe.Ingenga bitekerezo ya MAGRIVI yarakwokamye

    5. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
      Nta Nyakubahwa mbonye aho aka gasura karagaza ingengabitekerezo y’urwango ku bayobozi b’uRwanda

    6. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
      Nta Nyakubahwa mbonye aho aka gasura karagaza ingengabitekerezo y’urwango ku bayobozi b’uRwanda

  6. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Nyakubahwa Dr. Sekimondo, gerageza guta umutima wúrwango ufitiye u Rwanda n’abanyarwanda, utekereze neza icyafasha kugirango igihugu cyawe n’abagituye bagire imiyoborere myiza kdi ihamye. Bizatuma mwubaka inzego zihamye, mu mutekano, mu buyobozi, mu iterambere, no mu bubanyi n’amahanga. Biroroshye kandi ko wabanza kureba ku mitwe yitwaje intwaro (y’abanyekongo) iri ku butaka bwanyu, ugafasha leta ya Congo gutekereza uko yanjya mu biganiro nabo, biganisha ku mahoro arambye. Izo mbaraga mushyira mu rwango n’amacakubiri muri guhemukira abaturage.
    Ku bijyanye n’ubukungu, ntabwo Leta ya Congo ifite ubushobozi ubwo aribwo bwose bwo gusubinza inyuma/kudindiza ubukungu bw’u Rwanda, aho ho nagirango kubwire ko wibeshye cyane, kdi nawe urabizi neza, ni uko ubyirengagiza!!!!!

  7. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Mbega Dr, weee! Muvandi umenya warayitoraguye tu! Ushingira kubuhe bushakashatse se wemeza ko Urwanda rutabaho CONGO itabigizemo uruhari? Nayo ntiriho abaturage bakennye kd cyane ngo bafasha abandi gukira! Uzasubire muri Bachalor

  8. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Mbega Dr, weee! Muvandi umenya warayitoraguye tu! Ushingira kubuhe bushakashatse se wemeza ko Urwanda rutabaho CONGO itabigizemo uruhari? Nayo ntiriho abaturage bakennye kd cyane ngo bafasha abandi gukira! Uzasubire muri Bachalor

  9. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Muraho, birababaje gufata umwanya wisuzuguza bwana sekimonyo Urwanda riho rubanye na Congo rwanabaho rutabanye nayo Intero yacu twese Abanyarwanda nu Kwigira, Twarahiriye kwigira kuko tuziyuko akimuhana kaza imvura ihise Mwari ukwiye Kwigira kumakosa twabayeho ubwo mwari mwitezeko nimuterwa muzatabarwa ningabo zabacancuro @Bantu ya badorite munajua#warumujyi mwiza wubukerarugendo.

  10. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Muraho, birababaje gufata umwanya wisuzuguza bwana sekimonyo Urwanda riho rubanye na Congo rwanabaho rutabanye nayo Intero yacu twese Abanyarwanda nu Kwigira, Twarahiriye kwigira kuko tuziyuko akimuhana kaza imvura ihise Mwari ukwiye Kwigira kumakosa twabayeho ubwo mwari mwitezeko nimuterwa muzatabarwa ningabo zabacancuro @Bantu ya badorite munajua#warumujyi mwiza wubukerarugendo.

  11. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Uyu arimubashinze magrivi yamaze benshi muri Kivu nord

  12. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Uyu arimubashinze magrivi yamaze benshi muri Kivu nord

  13. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Ubu se Koko uri dogiteri. Reka reka. Urababaje gusa. Wamenye ko abasirikari bawe 1000 birutse. Bura kubagarura. Ariko da njya mbona bikoreye ibitoki bahetse n’ingurube ukibaza niba ari ko kurwana. Mwihangane. Uzi ko mushuka Perezida wanyu!

  14. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Ubu se Koko uri dogiteri. Reka reka. Urababaje gusa. Wamenye ko abasirikari bawe 1000 birutse. Bura kubagarura. Ariko da njya mbona bikoreye ibitoki bahetse n’ingurube ukibaza niba ari ko kurwana. Mwihangane. Uzi ko mushuka Perezida wanyu!

  15. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Iki kintu ra!sha abo wanga uzapfa ubasige n’ubundi ndabona agasura kamaze gupfunyarara ibi ni ibyo wifuza nta busesenguzi mbonye aho

  16. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Iki kintu ra!sha abo wanga uzapfa ubasige n’ubundi ndabona agasura kamaze gupfunyarara ibi ni ibyo wifuza nta busesenguzi mbonye aho

  17. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Ahazaza h’urwanda hari mumaboko yabanyarwanda.
    Nibyo bonyine bagomba kugena Ahazaza habo nigihugu cyabo.
    Byaba bibabaje kunva iyo myunvire ifitwe numuhanga nka DrSekimonyo.

  18. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Ahazaza h’urwanda hari mumaboko yabanyarwanda.
    Nibyo bonyine bagomba kugena Ahazaza habo nigihugu cyabo.
    Byaba bibabaje kunva iyo myunvire ifitwe numuhanga nka DrSekimonyo.

  19. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????? eeeeeeeeehhhhhhh cyakora mbashije kumirwa kbsa bwana Dr sekimonyo basi iyo urebye urwanda na congo ubona hari namahuriro , uzaruvaze abanyekongo baza mubiruhuko murwanda bazaguha ubuhamya naho niyo guhagarika ubukungu kurwanda ninkuko wavuga ngo umukene yagiye gufasha umukire ahubwo woe shaka inzira yamahoro mukemure ibibazo byanyu naho twe tumeze neza sawa ugire umunsi mwiza naguhindura intekerezo ufite

  20. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????? eeeeeeeeehhhhhhh cyakora mbashije kumirwa kbsa bwana Dr sekimonyo basi iyo urebye urwanda na congo ubona hari namahuriro , uzaruvaze abanyekongo baza mubiruhuko murwanda bazaguha ubuhamya naho niyo guhagarika ubukungu kurwanda ninkuko wavuga ngo umukene yagiye gufasha umukire ahubwo woe shaka inzira yamahoro mukemure ibibazo byanyu naho twe tumeze neza sawa ugire umunsi mwiza naguhindura intekerezo ufite

  21. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????? eeeeeeeeehhhhhhh cyakora mbashije kumirwa kbsa bwana Dr sekimonyo basi iyo urebye urwanda na congo ubona hari namahuriro , uzaruvaze abanyekongo baza mubiruhuko murwanda bazaguha ubuhamya naho niyo guhagarika ubukungu kurwanda ninkuko wavuga ngo umukene yagiye gufasha umukire ahubwo woe shaka inzira yamahoro mukemure ibibazo byanyu naho twe tumeze neza sawa ugire umunsi mwiza naguhindura intekerezo ufite

  22. Dr Sekimonyo abona ahazaza h’u Rwanda hari mu maboko ya Tshisekedi
    Hhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhhh???????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????????? eeeeeeeeehhhhhhh cyakora mbashije kumirwa kbsa bwana Dr sekimonyo basi iyo urebye urwanda na congo ubona hari namahuriro , uzaruvaze abanyekongo baza mubiruhuko murwanda bazaguha ubuhamya naho niyo guhagarika ubukungu kurwanda ninkuko wavuga ngo umukene yagiye gufasha umukire ahubwo woe shaka inzira yamahoro mukemure ibibazo byanyu naho twe tumeze neza sawa ugire umunsi mwiza naguhindura intekerezo ufite

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *