Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix-Antoine Tshisekedi Tshilombo, yatangaje ko intambara yeruye hagati y’igihugu cye n’u Rwanda ishoboka cyane muri iki gihe umwuka mubi ukomeje gututumba.
Mu kiganiro yagiranye na Financial Times cyabereye ku biro bye i Kinshasa, Tshisekedi yagize ati: “Uku gushoboka [kw’intambara yeruye] ntikugomba kwirengagizwa. Ubushotoranyi bw’u Rwanda nibukomeza, ntabwo tuzicara ngo duceceke.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yongereyeho ati: “Ntabwo turi abanyantege nke” mu kwerekana ko igisirikare cya RDC, FARDC, gifite ubushobozi bwo guhangana n’icy’u Rwanda, RDF.
Leta ya RDC ishinja ingabo z’u Rwanda kurwanira na FARDC ku butaka bwabo mu isura y’umutwe witwaje intwaro wa M23 no kuwufasha, ariko zo zibihakanye zinabyamagana kenshi.
Tshisekedi ashimangira ko zifasha M23. Ati: “Nta gushidikanya, u Rwanda ruri gufasha umutwe wa M23. Turashaka amahoro, ariko niduhatirizwa…tuzagire icyo dukora.”
Yongeye ahamya ko uretse gufasha M23, ingabo z’u Rwanda ziri ku butaka bwabo. Ati: “U Rwanda ruri kurwanira muri RDC mu isura ya M23 yatsinzwe mu 2013. Kubura umutwe kwayo kwa vuba kwatewe n’ingabo z’u Rwanda ziyihishe inyuma.”
Uyu Mukuru w’Igihugu yongereyeho ko uretse no gufasha M23, u Rwanda rwifuza ko RDC itatekana kugira ngo rubone uko rucukurayo amabuye y’agaciro. Ati: “U Rwanda rufite inyungu zitemewe z’ubukungu muri RDC.”
Tshisekedi ashinje u Rwanda ibi byose nyuma y’aho mu kwezi gushize, Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko ibirego bya Leta ya RDC ari ibinyoma, yemeza ko uyu Mukuru w’Igihugu mugenzi we yihungije inshingano, ashaka kwegeka ibibazo by’igihugu cye ku Rwanda.
Ni mu nama ya Qatar Economic Forum yabaye tariki ya 19 Kamena 2022. Perezida Kagame wabajijwe n’umunyamakuru Zain Verjee ku birego bya Tshisekedi, yagize ati: “Guhimba ibyo birego mu buryo bworoshye ni ukwihunza inshingano ze nka Perezida wa kiriya gihugu.”
Hakomeje ibiganiro byo guhuza ibi bihugu byombi birimo ibibera muri Kenya, ndetse kuri uyu wa 6 Nyakanga 2022, Perezida Kagame arahurira na Tshisekedi muri Angola, baganire. Uyu Mukuru wa RDC, yifuza ko u Rwanda rwemera ko rufasha M23, rukanasobanura impamvu, ngo nibitaba ibyo hari icyo ruraba ruhisha.
Yagize ati: “U Rwanda nirwemera ko rufasha M23 n’impamvu rufasha uriya mutwe, hazaba harimo ukuri. Ubwo twaganira, byose tukabishyira ku meza. [Nirutabyemera] bizaba bisobanuye ko hari igihishwe.”

6 Responses
Tshisekedi yatangaje ko intambara yeruye ya RDC n’u Rwanda ishoboka cyane
Ngahose nabishyiremubikorwa tumwigishe ayomahirwe twayakurahe yabanza agashobora m23

Nibwo bwambere ntanze igitekrezo kubinyamakuru
Ndagirango wenda nkanjye umucongomani uvuga ikinyarwanda ngire igitekerezo ntanga ,
Erega niba congo koko ifite ibimenyetso byuko urwanda ruri kubutaka bwa congo kubwinyungu rufiteyo yuko urwanda rwakora ubucuruzi butemewe none ndagirango mbaze leta ya congo kuki congo itabanza gukemura ikibazo cya identity yaba rwandaphone maze ibone kurega urwanda ibyo birego ? Erega urwanda mundangagaciro rufite rwanze akarengane kose aho kava hose kwisi yose,nabonye ko rwahaye umudari nabanya-ghana imidali yuko barinze abatutsi bikwicwaga muri genocide yakorewe abatutsi, none nubwo ntabyemeza ko urwanda ruri kubutaka bwa kongo, ubu rugiyeyo kugirango rurengere abavuga ikinyarwanda rwaba rukoze icyaha kihe? Dore ko rwiyemeje ko rutazemera ko habaho indi genocide kwisi yose
.

iyi ntambara naho yaba ndahamya ko itatangizwa na president wa DRC, kandi ntiyabera mu Rwanda (inabereye murwanda ntibyarenza amasaha 2)
-no sense: ngo urwanda rurafasha M23 then M23 ikakunanira none urashaka gutera Urwanda? M23 se yo wayishoboye?
-abanze avugishe zerensky wa Ukraine amuhe umuhamya bwo kwishora mu ntambara wiringiye abazagufasha.
iri kosa ryo gushoza intambara kurwanda urikoze mu kuri kose ntiwarenza amezi abiri kubutegetsi