Beni: Igitero cy’inyeshyamba ku kigo nderabuzima cyaguyemo abantu 13

Sangiza iyi nkuru

Abantu 13, barimo abarwayi 4, baguye mu gitero gishya cy’inyeshyamba ku kigo nderabuzima mu ijoro ryo ku wa kane rishyira kuri uyu wa Gatanu, itariki 8 Nyakanga 2022 i Lume, mu murenge wa Ruwenzori muri Tertwari ya Beni muri Kivu y’Amajyaruguru.

Abagizi ba nabi bateye umujyi ahagana mu ma saa tatu n’iminota 20 z’ijoro, nk’uko byatangajwe n’umuyobozi w’aka gace avugana na 7SUR7.CD mu kiganiro kuri terefone.

“Birababaje! Lume iri mu cyunamo kuva nimugoroba. Inyeshyamba zateye komini, cyane cyane akarere ka Mwangaza. Batwitse ikigo nderabuzima cya CECA 20 bloc 4 zacyo imbere harimo abarwayi…twasanze imirambo 4 yatwitswe yose y’abarwayi. Kure yaho, twavumbuye indi mibiri 3, yose ni abana. Muri metero nkeya mu nzira, twahasanze indi mirambo 2 n’intwaro gakondo. Iyi ni imibae y’agateganyo, ” ibi bikaba byavuzwe na Kaseraka Isse Miyambo, umuyobozi wa Lume.

Umuganga witwa Kule Bwengue wo kuri iri vuriro ryanatwitswe avuga ko abarwaza benshi baburiwe irengero.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *