Umunyamabanga muri guverinoma (Minisitiri) ya Kenya ushinzwe ingabo, Eugene Wamalwa, na we yatangaje ko Visi Perezida, William Ruto yashatse kumukubita urushyi.
Ni nyuma y’aho hagiye hanze amajwi ya Ruto avuga ko yashatse gukubita urushyi Umukuru w’Igihugu mu 2017 ubwo bajyaga impaka ku cyemezo cy’urukiko rw’ikirenga ku byavuye mu matora.
Iby’uru rushyi biherutse kuvugwaho na Perezida Kenyatta, wasobanuye ko intandaro y’izi mpaka ari uko yashakaga kuva ku butegetsi kugira ngo hatameneka amaraso bitewe n’imvururu zari ziyobowe na Raila Odinga bari bahatanye bikomeye.
Minisitiri Wamalwa wari mu bikorwa byo kwiyamamaza by’ihuriro Azimio la Umoza yasobanuye ko mu gihe yari agiye gukubitwa uru rushyi ari mu 2018 ubwo yari ayoboye itsinda ryagiye guhura na Perezida Kenyatta.
Yagize ati: “Numvise Perezida Uhuru Kenyatta yemera ko hari umuntu wari ugiye kumukubita urushyi. Yewe na njye hari ubwo yari agiye kunkubita urushyi. Ni ibanga nabitse muri iyi myaka yose. Visi Perezida yari yarakaye, yanasabye ko negura. Yashakaga ko nsobanura impamvu najyanye abayobozi guhura na Perezida Uhuru Kenyatta atampaye uruhushya.”
Uyu munyapolitiki yavuze ko yababariye Ruto, gusa agaragaza ko Visi Perezida atari umuyobozi wizewe. Ati: “Nabarariye Visi Perezida ku iterabwoba yanshyizeho. Ibyabaye byerekana ko atakwizerwa mu miyoborere.”
William Ruto ariyamamariza umwanya w’Umukuru w’Igihugu mbere y’amatora azaba muri Kanama 2022. We cyangwa Odinga wa Azimio barahabwa amahirwe yo kuzasimbura Uhuru Kenyatta uri kurangiza manda ya kabiri kuri uyu mwanya.


