Tshisekedi yifuza intambara, Kagame ubona hakenewe ibiganiro, n’imirwano ikaze nyuma y’inama ya Angola: inkuru z’icyumweru

Sangiza iyi nkuru

Icyumweru gishize cyatangiye tariki ya 4 Nyakanga 2022 cyaranzwe n’inkuru nyamukuru zirimo iz’umutekano, politiki y’ububanyi n’amahanga n’ubutabera.

Harimo ko:

Tshisekedi yavuze ko RDC ishobora kurwana n’u Rwanda

Perezida wa Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC), Félix Tshisekedi yatangaje ko nibiba ngombwa igihugu cye kizajya mu ntambara n’u Rwanda, ngo mu gihe rwakomeza kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23.

Tshisekedi yabitangarije mu kiganiro yagiranye na Financial Times mbere yo guhurira na Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame mu nama batumiwemo na mugenzi wabo uyobora Angola, João Lourenço.

Uyu Mukuru w’Igihugu yamenyesheje umunyamakuru ko icyo yifuza muri iyi nama ari ukumva u Rwanda rwemera ko rufasha M23, rugasobanura impamvu ndetse runakabihagarika. Ngo bitaba ibyo, intambara irashoboka.

Perezida Kagame abona intambara ya RDC n’u Rwanda idakenewe

Perezida Kagame yatangaje ko abona intambara y’u Rwanda na RDC idakenewe muri ibi bihe umwuka mubi hagati y’ibihugu byombi ukomeje gututumba.

Mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa France 24 tariki ya 8 Nyakanga 2022, Umukuru w’Igihugu wari ubajijwe kuri Tshisekedi watangaje ko intambara y’ibihugu byombi ishoboka, yasubije icy’ingenzi gikenewe ari ibiganiro bihoshya uyu mwuka.

RDC irashinja u Rwanda kwifatanya na M23 mi mirwano iri kubera mu ntara ya Kivu y’Amajyaruguru, ariko rwo rurabihakana, ahubwo rugashinja ingabo z’iki gihugu kwifatanya na FDLR.

Imirwano ikaze ya FARDC na M23 nyuma y’inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi muri Angola

Imirwano ikaze hagati ya M23 n’ingabo za RDC yarubuye nyuma y’inama yahurije muri Angola Perezida Kagame, Tshisekedi na João Lourenço uyoboye umuryango w’akarere k’ibiyaga bigari, tariki ya 6 Nyakanga.

Ubwo iyi nama yari irangiye, Leta ya RDC yatangaje ko bumvikanye ko imirwano ya M23 n’ingabo za Leta ihagarara, uyu mutwe ukarekura uduce wafashe, ariko byagaragaye ko atari ukuri ubwo u Rwanda rwasobanuraga ko bidakubiye mu myanzuro yafashwe.

Na M23 yari yavuze ko idateze kurekura uduce yafashe kuko ngo ari mu gihugu cyabo. Umuvugizi wayo, Maj. Willy Ngoma yabajije ati: “Turava ku butaka bwacu tujye hehe?”

Abanyamakuru bo muri RDC babujijwe gutangaza amakuru y’ibibera ku rugamba

Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, tariki ya 7 Nyakanga yabujije abanyamakuru gutangaza amakuru mpamo y’ibibera ku rugamba rw’ingabo za Leta na M23.

Muyaya yabasobanuriye ko gutangaza aya makuru bifasha umwanzi bahanganye, abigereranya no kumwongerera amazi yo kunywa mu icupa.

Yashyizeho iri bwiriza nyuma y’aho ngo hari bamwe mu banyamakuru bakomeje gukwirakwiza amafoto n’amashusho y’abasirikare ba Leta bari ku rugamba n’ibikoresho byabo.

Ikirego cy’Umushinwa wahamijwe gukorera Abanyarwanda iyicarubozo bwatewe utwatsi

Urukiko Rukuru rwa Rusizi rwatesheje agaciro ikirego cyihutirwa cy’Umushinjwa Shujun Sun wahamijwe n’urukiko rwisumbuye rwa Karongi icyaha cyo gukorera iyicarubozo Abanyarwanda batatu muri Rutsiro, mu mwaka ushize.

Uyu Mushinwa ufungiwe muri gereza ya Rubavu kuva muri Mata 2022, yagejeje iki kirego mu rukiko rukuru, asaba ko atahita atabwa muri yombi mu gihe ategereje kujurira.

Urukiko nyuma yo gukora isuzuma, mu ntangiriro z’icyumweru gishize rwasanze ikirego cya Shujun nta gaciro gifite, rutegeka ko akomeza gufungwa nk’uko urukiko rwisumbuye rwabitegetse.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *