Perezida w’u Rwanda akaba n’Umugaba w’Ikirenga w’ingabo z’igihugu, yazamuye mu ntera abasirikare bakuru batatu, abaha ipeti rya Major General, undi umwe amuha irya Brigadier General.
Aba ni umuyobozi w’urwego rw’ubutasi, Brig. Gen. Vincent Nyakarundi, Brig. Gen. Willy Rwagasana uyobora umutwe w’abasirikare barinda abayobozi bakuru (Republican Guard) na Brig. Gen. Ruki Karusisi uyobora ingabo zishinzwe ibikorwa byihariye.
Umuvugizi w’igisirikare, Colonel Rwivanga waherukaga kuzamurwa mu ntera mu mwaka ushize, yahawe ipeti rya Brigadier General.
Izi mpinduka zatangiye kubahirizwa guhera uyu munsi.

2 Responses
Perezida Kagame yazamuye mu ntera Brig. Gen. Nyakarundi, Rwagasana, Karusisi na Col. Rwivanga
Nyamara Muhoozi arakomeye! Twavugaga ko yabaye rwivanga asabira abasilikari b’Urwanda amapeti none uwo yasabiye bimuguye neza. Viva uncle and nephew!