Abantu batandukanye mu gihugu cya Uganda bakomeje kohereza ubutumwa bwo kwifatanya mu kababaro n’imiryango y’umugabo n’umugore bahitanwe n’impanuka mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru ubwo imodoka bari barimo yagongwaga na gari ya moshi abarimo bose bakahasiga ubuzima.
Abahitanwe n’iyi mpanuka ybabaje abatari bacye ni Norbert Tizikara w’imyaka 32, wari umuhanga mu by’ubwubatsi ukorana n’ishami ry’Igipolisi cya Uganda rishinzwe ubwubatsi, na Caroline Aturinda, bivugwa yari umunyeshuri mu by’amategeko wagombaga kwambara muri uku kwezi itariki ya 29 Nyakanga.

Bapfuye nyuma y’aho imodoka yabo igonzwe na gari ya moshi mu masaha ya saa cyenda z’ijoro ubwo yageragezaga kwambuka umuhanda wayo ahitwa Kinawataka hafi y’ibiro bya Uganda Revenue Authority muri Nakawa, Kampala.

Umuvugizi w’ishami rya polisi rishinzwe umutekano mu muhanda, ASP Faridah Nampiima, yavuze ko Caroline bakunda kwita Ann yahise apfa, mu gihe umukunzi we, Tizikara yihutanwe ku Bitaro bya Mulago ameze nabi.

Chimpreports ikaba yamenye ko Tizikara, wari nyiri Redion Designs, nawe nyuma yaje gupfa.
Iyi couple yari iri mu modoka ya Mercedes Benz ifite iirango; UBJ 053N. uwari utwaye gari ya moshi ngo yavugije amahoni anacana amatara yerekana ko gari ya moshi irimo kuza ariko ntibyagira icyo bitanga.
Impanuka nk’izi z’imodoka zigongwa nagari ya moshi zigerageza kwambuka imihanda yazo ngo zikomeje kwiyongera muri iyi myaka muri Kampala.
Minisiteri y’imirimo imaze iminsi yotswa igitutu ngo ikemure iki kibazo ariko ntacyo bitanga.


