Cabo Delgado: Ibyihebe byagaragaje intwaro nyinshi byambuye ingabo za Leta

Sangiza iyi nkuru

Umutwe w’iterabwoba wegamiye kuri Islamic State ukorera mu ntara ya Cabo Delgado wagaragaje intwaro nyinshi uherutse kwambura ingabo za Leta ya Mozambique.

Iyi foto igaragaza abarwanyi batanu b’uyu mutwe uzwi nka IS-Moz bahagaze imbere y’umurunda w’amasasu menshi arimo ‘rocket’, stream, shene y’amasasu ya mashini gani, magazine z’amasasu, ibikoresho by’itumanaho birimo ibyombo na telefone, ibikapu n’impuzankano z’igisirikare.

Umusesenguzi Jasmine Opperman ukurikiranira hafi ibibera muri Cabo Delgado, asobanura ko ibi bikoresho birimo ibyafashwe tariki ya 9 Nyakanga ubwo abarwanyi b’uyu mutwe bagabaga igitero ku birindiro bya Pundanhar, abasirikare bagahunga.

Jasmine kandi asobanura ko harimo n’ibindi byafashwe kuva tariki ya 29 Kamena 2022 ubwo aba barwanyi bagabaga igitero ku birindiro bya Mandimba mu karere ka Nangande.

Uyu mutwe w’iterabwoba wari waraciwe intege n’ibitero by’ingabo za Mozambique zifatanyije n’iz’u Rwanda hamwe n’iz’ibihugu bigize umuryango wa Afurika y’Amajyepfo (SADC) ziri mu butumwa bwahawe izina rya SAMIM, uravugwaho kubura umutwe muri iyi minsi.

IS-Moz iherutse gutangaza ko kuva tarki ya 5 kugeza ku ya 21 Kamena 2022 yagabye ibitero 19 mu duce twa Nangade, Ancuabe, Macomia, Chiure, Maidumbe na Nampula, byapfiriyemo abantu 33 barimo abasirikare 10 n’abasivili 23.

Uyu mutwe kandi wigambye gutwika inzu 250 zirimo insengero 9, mu gihe abaturage babarirwa mu bihumbi 11 bahunze ibi bitero.

IS-Moz ubu ngo iri gukoresha uburyo bushya bwo kugaba ibitero shuma, aho itera igahita ihava byihuse. Bitandukanye na mbere aho yabaga ifite ibirindiro bizwi, byoroheraga ingabo za Leta n’iziri mu butumwa bw’amahoro kurasa ku barwanyi bawo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *