U Burusiya buragenda burushaho guha gaz nkeya u Budage none ubu umuyoboro wa Nord Stream bwawufunze kugirango ukorerwe maintenance, kandi ntibizwi niba uzongera gufungurwa vuba, kuri ubu Abadage bakaba bafite impungenge zikomeye z’uko bazabaho mu gihe cy’itumba kegereje.
Abakodesha inzu benshi mu Budage biravugwa ko barimo kwakira amabaruwa adashimishije muri iyi minsi. Mugihe ibiciro by’ingufu bizamuka cyane, ba nyirinzu hamwe n’amasosiyete acunga imitungo bari kongera ibiciro bya buri kwezi n’amafaranga yo gushyushya mu nzu. Isosiyete imwe ishinzwe imiturire i Berlin iratangaza ko ibiciro byo gushyushya mu nzu, ahakoreshwa gaz na peteroli byazamutseho 100%.
Niba ibi bizaba bihagije ntabwo byumvikana. Ibiciro byingufu nyinshi bigira ingaruka zitinze kuko ubwishyu bwa avansi ntabwo busubizwa kumafaranga nyirizina yatanzwe kugeza umwaka urangiye.
Ishyirahamwe GdW rihagarariye amasosiyete 3.000 y’imiturire, ryabaze ko buri rugo guteganya inyongera y’amafaranga agera ku $ 3.870 y’ingufu mu mwaka utaha nk’uko iyi nkuru dukesha Deutsche Welle ikomeza ivuga.
Ihuriro ry’amakoperative y’imiturire muri leta ya Saxony ryaburiye ko ibi byerekana ikibazo nyacyo ku bantu binjiza amafaranga make. Mu magambo ye yagize ati “Turimo kuvuga ku mibereho y’umuryango. Abanyapolitiki bagomba amaherezo kubyumva.”
Ntabwo izamuka ry’ibiciro by’ingufu gusa biremereye abantu. Ifaranga rigira ingaruka kuri byose. Chancellier w’u Budage, Olaf Scholz, yamaze kwerekana neza ko nta gihugu na kimwe ku Isi kizashobora guhangana n’ibiciro biri imbere.
Schooz yagize ati: “Ntabwo tuzashobora gutera inkunga ibiciro byose.” Hagati aho, Minisitiri w’ubukungu Robert Habeck yasabye Abadage kuzigama ingufu mu byumweru bike bishize.



2 Responses
Abadage bahangayikishijwe n’uko bazabaho mu itumba nyuma y’ifungwa rya Nord Stream
Baze mu rwa gasabo, tubacumbikire, igihe kizagera nabo bifuze gutura muri Africa
Abadage bahangayikishijwe n’uko bazabaho mu itumba nyuma y’ifungwa rya Nord Stream
Baze mu rwa gasabo, tubacumbikire, igihe kizagera nabo bifuze gutura muri Africa