Rubavu: Imyaka ibaye 12 bategereje gukosorerwa ibyangombwa by’ubutaka amaso yaheze mu kirere

Sangiza iyi nkuru

Imyaka ibaye 12 abaturage Leta y’u Rwanda itangije gahunda yo kubarura ubutaka no gutanga ibyangombwa by’ubutaka bya burundu, ariko abaturage bo mu Kagari ka Ntengo, Umudugudu wa Nyabagobe, Umurenge wa Gisenyi, Akarere ka Rubavu, barashinja abayobozi guhora bababeshya ko bazabakosorera ibyangombwa none bakaba barategereje barahebye.

“Ikibazo dufite ni ibyangombwa by’ubutaka…twagiraga icyangombwa ariko kitajyanye n’ubuso buhari. Akarere karaza karabitwara ngo kagiye kudukosorera ubuso. Nyuma yaho bitinze bimaze nk’imyaka ndakeka nk’umunani, icumi baraza barabijyana badusigira ‘form’ zigaragaza ko badutwariye ibyangombwa bagiye kubikosora. Baraza baje kubitanga icyo gihe batanze ibyangombwa bikeya basigarana ibyangombwa 750,” uyu ni umwe mu baturage wavuganye na Bwiza.com ubwo yasuraga aba baturage.

Uyu muturage avuga ko kuva icyo gihe bategereje bagaheba, ngo n’iyo hagize umuyobozi ubasura bakamugezaho iki kibazo, ababwira ko bazabibakorera bagategereza bagaheba.

Yakomeje agira ati “ Rimwe twigire ku karere rero, baratubwira ngo umkozi wari ubishinzwe ngo ntawugihari, ngo niba ari muri konji, ukibaza niba umukozi umwe mu karere abuze akazi kahagarara abaturage tukagira ibibazo bimeze gutyo…”

Abaturage muri rusange bavuga ko bakomeje guhura n’igihombo gikomeye no kuba mu buzima bugoye kubera kutagira umutungo bigengaho kuko bakawifashishije mu gusaba banki inguzanyo bakiteza imbere ariko bikaba bitashoboka.

Umwe muri bo ati “ Ese iyo ngira icyangombwa sinari no kujya kwiyakira amafaranga muri banki nkakora?…”

Undi ati “ Kandi biragaragara muri iki gihe iyo umuntu afit icyangombwa cy’ubutaka ntabwo yashomera yagerageza akajya no muri banki akaka inguzanyo akikenura agakora n’utundi turimo dusanzwe tumuteza imbere tukanateza n’igihugu imbere.”

Ubwo habaga ibarura ry’ubutaka ubuyobozi bwagiye bukora amakosa ku butaka bwabo, aho wasangaga ubutaka bw’abantu batanu ku cyangombwa kimwe kuva muri 2010 kugeza ubu iki kibazo kikaba kitarakemuka nk’uko abaturage bavuga.

Umuyobozi w’Akarere ka Rubavu, Nzabonimpa Deogratias, ubwo yabazwaga icyo avuga kuri iki kibzo cy’abaturage, yavuze ko agiye gukurikirana mu kigo gishinzwe ubutaka aho kigeze.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *