Tariki ya 11 Nyakanga buri mwaka, ibihugu bigize umuryango wa Afurika yunze ubumwe (AU) byizihiza umunsi wahariwe kurwanya ruswa.
Uyu munsi washyizweho mu mwaka w’2017 hashingiwe ku masezerano yashyizweho umukono n’ibihugu bya Afurika, i Maputo muri Mozambique mu 2003, atangira gushyirwa mu bikorwa mu 2006. Kugeza ubu ibihugu 47 bimaze gushyiraho umukono.
Mu kwizihiza uyu munsi, ibihugu byo kuri uyu mugabane bizirikana ububi bwa ruswa cyane cyane harebwa ibihombo bikomeye ruswa iteza uyu mugabane, hanarebwa intambwe imaze guterwa, ariko hanitabwa ku ngamba zinoze zo guhashya ruswa n’uburyo zishyirwa mu bikorwa. Ibi bikorwa hagamijwe kubaka Afurika ifite iterambere ryihuse kandi rirambye.
Ibyo u Rwanda rwakoze rushyira mu bikorwa aya masezerano
- Nk’uko Urwego rw’Umuvunyi rubigaragaza, u Rwanda rwashyieho itegeko nimero 54/2018 ryo kuwa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa, rwubahiriza ingingo ya 8 y’aya masezerano yerekeye ku ishyirwaho ry’amategeko ajyanye n’icyaha cyo kwigwizaho imitungo, iya 11 iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no guhana icyaha cya ruswa mu bikorera n’iya 17 iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no gukuraho imbogamizi zo mu bigo by’imari bijyanye no kwimana amakuru.
- U Rwanda rwashyizeho itegeko no 2/2014 ryo ku wa 27/01/2015 rigenga igaruzwa ry’umutungo ukomoka ku cyaha, rushyira mu bikorwa ingingo ya 6 y’Amasezerano iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no kugaruza umutungo ukomoka ku cyaha n’ingingo ya 16 iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no gufatira no kunyaga imitungo ikomoka ku cyaha cyangwa iyakoreshejwe icyaha.
- Rwashyizeho ibyerekeye imenyekanishamutungo mu itegeko no 76/2013 rigena inshingano, ububasha, imiterere n’imikorere by’Urwego rw’Umuvunyi n’itegeko ngenga no 61/2008 ryo kuwa 10/09/2008 rijyanye n’imyitwarire y’Abayobozi nk’uko ryavuguruwe n’Itegeka Ngenga no 04/2013/OL ryo kuwa 08/02/2013, rushyira mu bikorwa ingingo 7 y’amasezerano iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no kugaragaza imitungo ku bakozi ba Leta n’itegeko.
- U Rwanda rwashyizeho itegeko no 04/2013 ryo kuwa 08/02/2013 ryerekeye kubona amakuru, rushyira mu bikorwa ingingo ya 9 y’amasezerano iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no kubona amakuru.
- Rwashyizeho itegeko N044bis/2017 ryo kuwa 06/09/2017 rirengera abatanga amakuru ku byaha, ku bikorwa cyangwa imyitwarire binyuranyije n’amategeko, rushyira mu bikorwa ingingo ya 5 y’amasezerano iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no kurinda abatangamakuru n’abatangabuhamya.
- U Rwanda rwashyizeho itegeko ngenga N° 005/2018. OL ryo ku wa 30/08/2018 rihindura itegeko ngenga n°10/2013/OL ryo ku wa 11/07/2013 rigenga imitwe ya politiki n’abanyapolitiki, rushyira mu bikorwa ingingo ya 10 y’amasezerano iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye n’uburyo amashyaka abonamo imitungo n’inkunga.
- Rwashyizeho urugereko ruburanisha imanza z’ibyaha bimunga ubukungu bw’Igihugu mu Itegeko N°30/2018 ryo ku wa 02/06/2018 rigena ububasha bw’inkiko, rushyira mu bikorwa ingingo ya 13 y’amasezerano iteganya ibijyanye n’aho umunyamuryango agomba gushyiraho inkiko zihana icyaha cya ruswa.
- U Rwanda rwashyizeho itegeko N° 005/2021 ryo ku wa 05/02/2021 rigenga ubufatanye mu by’amategeko mu rwego mpanabyaha rushyira mu bikorwa ingingo ya 18 y’amasezerano iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye n’ubufatanye no guhanahana amakuru hagati y’ibihugu by’abanyamuryango (Cooperation and mutual legal assistance) n’ingingo ya 19 y’amasezerano iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no gufatanya ku rwego mpuzamahanga (International cooperation).
- Rwashyizeho itegeko Nº75/2019 ryo ku wa 29/01/2020 rikumira kandi rihana iyezandonke, gutera inkunga iterabwoba no gutera inkunga ikwirakwiza ry’intwaro za kirimbuzi, rushyira mu bikorwa ingingo ya 6 y’amasezerano iteganya ibijyanye no kurwanya iyezandonke.
- U Rwanda rwashyizeho itegeko N°69/2013 ryo kuwa 02/09/2013 ryerekeye kohererezanya ukurikiranyweho icyaha, rushyira mu bikorwa ingingo ya 15 y’Amasezerano iteganya ukohererezanya ukurikiranyweho ibyaha (extradition).
- Rwashyizeho Itegeko Nshinga n’itegeko Nº 83/2013 ryo kuwa 11/09/2013 rishyiraho Urugaga rw’Abavoka mu Rwanda, rikanagena imitunganyirize n’imikorere byarwo, rushyira mu bikorwa ingingo ya 14 y’amasezerano iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no guha abakekwaho ibyaha uburenganzira bwo guhagararirwa mu butabera.
- U Rwanda rwashyizeho iteka rya Perezida no 64/01 ryo kuwa 12/02/2014 rishyiraho inshingano, imiterere n’imikorere Inama Ngishwanama yo kurwanya ruswa n’akarengane, rushyira mu bikorwa ingingo ya 12 y’amasezerano iteganya ibijyanye no gushyiraho amategeko ajyanye no guha uruhare Sosiyete Civili n’Itangazamakuru mu gukumira no kurwanya ruswa.
- Rwashyizeho kandi inzego zishinzwe gukumira no kurwanya ruswa, rushyiraho mu bikorwa ingingo ya 5 n’iya 20 y’Amasezerano isaba Ibihugu gushyiraho inzego zishinzwe kurwanya ruswa.


