Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka

Sangiza iyi nkuru

Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu, bwatangaje ko bwamaze gusaba Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha gukurikirana umukozi wako ushinzwe uburezi mu murenge wa Rugerero wohereje umutetsi guhagararira uyu murenge mu gikorwa cyo kwibuka.

Tariki ya 03 Kamena ni bwo mu kigo cy’amashuri cya Nkama giherereye mu murenge wa Rugerero habereye igikorwa cyo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi ku ncuro ya 28.

Mu gihe cya Jenoside muri iki kigo cy’amashuri hiciwe abana 12 n’abarezi babigishaga.

Mu muhango kwibuka akarere ka Rubavu kagombaga guhagararirwa muri uyu muhango n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’umurenge wa Rugerero nk’umushyitsi mukuru, gusa ntiyaboneka kuko hari abageni yagombaga gusezeranya.

Byabaye ngombwa ko Gitifu wa Rugerero yohereza Nyiraneza Esperance ushinzwe uburezi mu murenge ngo amuhagararire muri uyu muhango, gusa na we ntiyaboneka ahubwo ahitamo koherezayo umwe mu bakora akazi ko guteka ibiryo muri Koleji Inyemeramihigo.

Perezida wa IBUKA mu murenge wa Rugerero, Habiyaremye Karim, yabwiye BWIZA ko uyu mukwikwi “yerekanwe nk’umushyitsi mukuru” muri uriya muhango.

Yavuze ko nk’abarokotse ibyabaye byabababaje cyane kuko bwifashe nko gupfobya Jenoside.

Nyuma y’uko iyi nkuru isakaye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu bwahise bufata umwanzuro wo kwirukana Nyiraneza, n’ubwo yaherukaga kwandika ibaruwa yemera amakosa akanayasabira imbabazi.

Umuyobozi w’aka karere, Kambogo Ildephonse, avuga ko uretse guhagarika uriya mukozi banamaze gusaba inzego bireba kumukurikiranaho ibyaha birimo icyo gupfobya Jenoside.

Ati: “Ikosa yakoze rirahanirwa, ariko nanone urwego rw’ubutabera rugomba kubikurikirana. Kuko gupfobya, ingengabitekerezo; ibyo byaha byose bigomba gukurikiranwa n’urwego rw’ubutabera.”

Yakomeje agira ati: “Ikosa ryarakozwe, ni ikosa ryo mu kazi habamo kurihanirwa, hanyuma ibindi tugasaba inzego zibishinzwe gukurikirana.”

Meya Kambogo yasobanuye ko kuba akarere karahagaritse uriya mukozi biri mu rwego rwo kugira ngo inzego bireba zikurikirane icyihishe inyuma y’amakosa yakoze.

BWIZA ifite amakuru yo kuba uriya mukozi usibye kuba yaranze kwitabira igikorwa cyo kwibuka ku ishuri rya Nkama, mbere y’aho yaherukaga gutumirwa mu gikorwa cyabereye muri Koleji Inyemeramihigo na bwo yanga kujyayo.

Soma Izindi Nkuru

12 Responses

  1. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
    Ubwo se bamukurikirana ku kihe cyaha. Ahubwo mykurikirane Gitifu wumurenge ndetse n”Akarere kabibazwe kuko nibaza ko nta murongo wigezwe utangwa ku bijyanye nabagomba guhagararira Leta mu muhango nkuriya.

  2. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka

  3. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
    Erega Kambogo Aza Kuyobora Akarere ka Rubavu yar’Azi ko Yitoraguriye Ingoma mu Giteme, Atazi Équipe Agiye Gukina Nayo, None se Nkwibarize Nyakubahwa Meya Kambogo! Niba warapanze ko Gitifu Ahagararira Akarere, nawe yabona ko atazajya yo kubera imirimo Afite yo Gusezeranya Abageni, Kuki Atabikumenyesheje ngo Upange Undi Muyobozi Ubifitiye ububashya! Niba yarabikubwiye se nk’Ukuriye Akarere n’Iki Wakoze? Ese ikosa Riri kuri Rwesamadongo! ni k’Uwamutumye se? Ese nin’irya Gitifu? cg niry’Akarere Muyobozi! None nimwihutira Gufata Icyemezo k’ubo muyobora, Ejo IBUKA ikerekan’Ukuri kw’ibyo muri Gukora mu Gihe Ikibazo Kimaze Ukwezi Kurenga? i Rubavu HabyinnUmuhanga Usibye ko nta Muganga waho Ndabona.

  4. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
    Erega Kambogo Aza Kuyobora Akarere ka Rubavu yar’Azi ko Yitoraguriye Ingoma mu Giteme, Atazi Équipe Agiye Gukina Nayo, None se Nkwibarize Nyakubahwa Meya Kambogo! Niba warapanze ko Gitifu Ahagararira Akarere, nawe yabona ko atazajya yo kubera imirimo Afite yo Gusezeranya Abageni, Kuki Atabikumenyesheje ngo Upange Undi Muyobozi Ubifitiye ububashya! Niba yarabikubwiye se nk’Ukuriye Akarere n’Iki Wakoze? Ese ikosa Riri kuri Rwesamadongo! ni k’Uwamutumye se? Ese nin’irya Gitifu? cg niry’Akarere Muyobozi! None nimwihutira Gufata Icyemezo k’ubo muyobora, Ejo IBUKA ikerekan’Ukuri kw’ibyo muri Gukora mu Gihe Ikibazo Kimaze Ukwezi Kurenga? i Rubavu HabyinnUmuhanga Usibye ko nta Muganga waho Ndabona.

  5. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
    Erega Kambogo Aza Kuyobora Akarere ka Rubavu yar’Azi ko Yitoraguriye Ingoma mu Giteme, Atazi Équipe Agiye Gukina Nayo, None se Nkwibarize Nyakubahwa Meya Kambogo! Niba warapanze ko Gitifu Ahagararira Akarere, nawe yabona ko atazajya yo kubera imirimo Afite yo Gusezeranya Abageni, Kuki Atabikumenyesheje ngo Upange Undi Muyobozi Ubifitiye ububashya! Niba yarabikubwiye se nk’Ukuriye Akarere n’Iki Wakoze? Ese ikosa Riri kuri Rwesamadongo! ni k’Uwamutumye se? Ese nin’irya Gitifu? cg niry’Akarere Muyobozi! None nimwihutira Gufata Icyemezo k’ubo muyobora, Ejo IBUKA ikerekan’Ukuri kw’ibyo muri Gukora mu Gihe Ikibazo Kimaze Ukwezi Kurenga? i Rubavu HabyinnUmuhanga Usibye ko nta Muganga waho Ndabona.

  6. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
    Erega Kambogo Aza Kuyobora Akarere ka Rubavu yar’Azi ko Yitoraguriye Ingoma mu Giteme, Atazi Équipe Agiye Gukina Nayo, None se Nkwibarize Nyakubahwa Meya Kambogo! Niba warapanze ko Gitifu Ahagararira Akarere, nawe yabona ko atazajya yo kubera imirimo Afite yo Gusezeranya Abageni, Kuki Atabikumenyesheje ngo Upange Undi Muyobozi Ubifitiye ububashya! Niba yarabikubwiye se nk’Ukuriye Akarere n’Iki Wakoze? Ese ikosa Riri kuri Rwesamadongo! ni k’Uwamutumye se? Ese nin’irya Gitifu? cg niry’Akarere Muyobozi! None nimwihutira Gufata Icyemezo k’ubo muyobora, Ejo IBUKA ikerekan’Ukuri kw’ibyo muri Gukora mu Gihe Ikibazo Kimaze Ukwezi Kurenga? i Rubavu HabyinnUmuhanga Usibye ko nta Muganga waho Ndabona.

  7. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
    Erega Kambogo Aza Kuyobora Akarere ka Rubavu yar’Azi ko Yitoraguriye Ingoma mu Giteme, Atazi Équipe Agiye Gukina Nayo, None se Nkwibarize Nyakubahwa Meya Kambogo! Niba warapanze ko Gitifu Ahagararira Akarere, nawe yabona ko atazajya yo kubera imirimo Afite yo Gusezeranya Abageni, Kuki Atabikumenyesheje ngo Upange Undi Muyobozi Ubifitiye ububashya! Niba yarabikubwiye se nk’Ukuriye Akarere n’Iki Wakoze? Ese ikosa Riri kuri Rwesamadongo! ni k’Uwamutumye se? Ese nin’irya Gitifu? cg niry’Akarere Muyobozi! None nimwihutira Gufata Icyemezo k’ubo muyobora, Ejo IBUKA ikerekan’Ukuri kw’ibyo muri Gukora mu Gihe Ikibazo Kimaze Ukwezi Kurenga? i Rubavu HabyinnUmuhanga Usibye ko nta Muganga waho Ndabona.

    1. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
      Njendabona umutetsi ntakosa yakoze yumvi ye shebuja ahubwo ikosa cyane rifite uramu damu waruziko ariwe mushitsimukuru ako heza muntu utazwi nomurireta bityo rero umuntu aziracyaha yakoze uriyamumuda mu nahanwe naho meya nagitifu numutesti ndacyaha bafite

    2. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
      Njendabona umutetsi ntakosa yakoze yumvi ye shebuja ahubwo ikosa cyane rifite uramu damu waruziko ariwe mushitsimukuru ako heza muntu utazwi nomurireta bityo rero umuntu aziracyaha yakoze uriyamumuda mu nahanwe naho meya nagitifu numutesti ndacyaha bafite

  8. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
    Erega Kambogo Aza Kuyobora Akarere ka Rubavu yar’Azi ko Yitoraguriye Ingoma mu Giteme, Atazi Équipe Agiye Gukina Nayo, None se Nkwibarize Nyakubahwa Meya Kambogo! Niba warapanze ko Gitifu Ahagararira Akarere, nawe yabona ko atazajya yo kubera imirimo Afite yo Gusezeranya Abageni, Kuki Atabikumenyesheje ngo Upange Undi Muyobozi Ubifitiye ububashya! Niba yarabikubwiye se nk’Ukuriye Akarere n’Iki Wakoze? Ese ikosa Riri kuri Rwesamadongo! ni k’Uwamutumye se? Ese nin’irya Gitifu? cg niry’Akarere Muyobozi! None nimwihutira Gufata Icyemezo k’ubo muyobora, Ejo IBUKA ikerekan’Ukuri kw’ibyo muri Gukora mu Gihe Ikibazo Kimaze Ukwezi Kurenga? i Rubavu HabyinnUmuhanga Usibye ko nta Muganga waho Ndabona.

  9. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
    Hanyumase umukwikwi sumuntu nkamwe?

  10. Rubavu: Akarere kasabye RIB gukurikirana umukozi wako wohereje umutetsi mu gikorwa cyo kwibuka
    Hanyumase umukwikwi sumuntu nkamwe?

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *