Ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari byiyemeje guhangana n’ikibazo cy'inyeshyamba

Sangiza iyi nkuru

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 18 Gashyantare 2017, abasirikare bakomeye bo mu bihugu bitandukanye byo mu karere k’ibiyaga bigari, bateraniye mu gihugu cya Uganda aho banashyizeho urugaga rw’abasirikare bashinzwe gukurikirana no guhangana n’ikibazo cy’inyeshyamba ziri mu mashyamba ya Kongo.
Iri huriro rigizwe n’abasirikare bakuru bo mu gihugu cya Uganda, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Tanzaniya ndetse na Kenya.
Iri huriro ry’abasirikare bo mu bihugu bitandukanye ndetse n’abandi bayobozi bakuru mu bihugu byose, bateraniye mu gace ka Kasese gahana imbibi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, ahavugwa kuba haribasiwe n’ingabo za ADF Naru zahitanye batabarika.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuvugizi w’igisirikare cya Uganda Brigadier Richard Karemire yavuze ko aba basirikare bibanzemo abo mu nzego z’ubutasi bafite kuzajya bamenya amakuru ku nyeshyamba ziri muri Kongo hanyuma bakayatanga mu zindi nzego, aba basirikare bakaba baratoranyijwe hagendewe ku bunararibonye bafite muri kariya kazi.
Nubwo iri huriro ryagiyeho mu rwego rwo kurwanya imitwe itandukanye y’inyeshyamba igenda ihungabanya uburenganzira bwa muntu, biteganyijwe ko rizabanza guhangana n’izi ntagondwa zitwaye kisilamu za ADF Naru bivugwa ko zikomoka muri Uganda, ariko hakaba hari impungenge ko zaba zinifatanya n’izindi mu guhungabanya umutekano mu bihugu bitandukanye.
Mu mpera z’umwaka washize, nibwo inzego z’ubutasi zagaragaje ko izi nyeshyamba zaba ziterwa inkunga n’ibihugu by’Abarabu nka Arabia Saudite n’ibindi, bityo akaba ariyo mpamvu bigomba gufatirwa ingamba zikaze.
Kugeza ubu amakuru avuga ko izi nyeshyamba ari zimwe mu mitwe ibangamiye akarere, zikaba zikura amaraso mashya mu bihugu birimo Uganda, Tanzania, Kenya, Somalia n’ahandi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu mwaka wa 2014, abasaga 700 mu gace ka beni mu burasirazuba ba Kongo bahitanywe n’izi nyeshyamba.
Iri huriro rivuga ko rizakoresha imbaraga z’ubumenyi n’ubunararibonye zifite ariko rikanakoresha ibikoresho bigurwa amafaranga, aho kugez kuri ubu bafite asaga ibihumbi 600 by’Amadolari mu isanduku yabo.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *