Nyuma yaho habereye ubujura mu kigo COOPEC mu Ntara ya Gitega, ahibwe amafaranga asaga miliyoni 66 z’amafaranga y’Amarundi, kuri ubu igipolisi cy’u Burundi kirashinja u Rwanda kuba inyuma y’ubwo bujura.
Umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, OP1 Pierre Nkurikiye yatangaje ibi nyuma yaho bafatiye abantu babiri bashinjwa kuba inyuma y’ubwo bujura, umwe yafatanwe miliyoni 4 undi afatanwa izirenga 10.
Nk’uko Nkurikiye yabitangarije igihe/Burundi, abo bajura ngo bakorana n’abashakaga guhirika ubutegetsi bw’i Burundi ashimangira ko bahungiye mu Rwanda ndetse akongeraho ko babifashwamo n’u Rwanda.
Yakomeje avuga ko n’ibiyobyabwenge bihabwa abararira muri icyo kigo biva mu Rwanda.
Mu ijoro ryo ku wa Gatanu tariki ya 17 Gashyantare 2017, nabwo mu kigo cy’abaganga b’Abashinwa mu ntara ya Gitega haribwe.
Igipolisi cy’u Burundi muri Gitega gitangaza ko hibwe ibihumbi 2 by’Amayero, ibihumbi bitanu by’amadorali ndetse na miliyoni 4 z’amafaranga y’Amashinwa. Abo bajura bibye na za telefone ndetse na mudasobwa byabo bashinwa.
Si ubwa mbere u Burundi bwibasira u Rwanda
Kuva muri Mata 2015, u Burundi bwakomeje gushyira mu majwi u Rwanda ko ruri inyuma y’imvururu n’ibitero byagiye bihagabwa.
U Rwanda rwagiye rubitera utwatsi ndetse abayobozi bagatangaza ko ntaho ruhuriye n’ibibera i Burundi ndetse ko nta nyungu n’imwe rwaba rubifitemo mu gihe rwaba ruhungabanya umutekano w’abaturanyi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Mu ijoro ryo ku wa 29 Ugushyingo 2016, nibwo Willy Nyamitwe, umuyobozi ushinzwe itangazamakuru muri Perezidansi akaba n’umuvugizi wa Perezida Nkurunziza, yari yirengejwe n’agatsiko k’abantu bitwaje intwaro.
Nyuma y’amasaha make nibwo umuvugizi w’igipolisi cy’u Burundi, Nkurikiye Pierre yatangarije BBC ko nta wundi wihishe inyuma y’ icyo gitero utari u Rwanda ndetse anabigaragaza abicishije ku rukuta rwe rwa twitter.
Na Nyamitwe ubwe yashimangiye avuga ko abari bamwirengeje bari baturutse mu Rwanda, abicishije ku rukuta rwe rwa Twitter, yagize ati: “kuri uyu wa 28 Ukuboza, ukwezi kumwe umunsi ku munsi, ubwo narokokaga ngiye kwicwa, iperereza ryagaragaje ko abo bagizi ba nabi bari bishyuwe n’u Rwanda”.
Ahandi naho Nyamitwe yari yagize ati: “Umuvandimwe wa Pacifique Nininahazwe ari kumpindurira amagambo, navuze ko u Rwanda rutashatse kundasa mu buryo bweruye, byakozwe na bamwe mu Barundi batorejwe mu Rwanda”.
Mu kunyomoza aya makuru, umuvugizi w’igisirikare cy’u Rwanda Lt Col Ngendahimana yagize ati: “Icyo nakubwira cyo nuko ayo makuru atari yo kuko icya mbere cyo nuko twamenye y’uko Willy Nyamitwe uwo nguwo yaba yageragejwe kwicwa mu ijoro ryakeye mu binyamakuru nk’uko namwe mwese mwambyumvise, hanyuma rero ibyaba bivugwa n’u Burundi ko ababa bari bagiye kumwica hari aho bahuriye n’u Rwanda ntabwo bitangaje cyane kuko ni ibihuha kurusha kuba amakuru”.
Ubu umubano w’u Rwanda n’u Burundi ukaba ucumbagira kuva 2015, ubwo ishyaka CNDD FDD ryatangagaho umukandida Perezida Nkurunziza mu matora y’umukuru w’igihugu, iyi kandidatire ntabwo yavuzweho rumwe n’abaturage ari nabwo imvururu zavutse u Burundi bugakomeza kuvuga ko u Rwanda rubifitemo uruhare.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Itangishatse Théoneste/Bwiza.com


