Ifoto ya Perezida Kagame na Gen. Townsend yo muri Gicurasi

Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend

Sangiza iyi nkuru

Perezida wa komisiyo ya sena ya Leta zunze ubumwe za Amerika (USA) ishinzwe ububanyi n’amahanga, Robert Bob Menendez, yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Paul Kagame ari kumwe na General Stephen Townsend, hamwe n’abandi bofisiye.

Tariki ya 19 Gicurasi 2022, Gen. Townsend uyobora ingabo za USA ziri ku mugabane wa Afurika, yajyanye na Deb MacLean ushinzwe gahunda za Ambasade (Chargé d’Affaires) y’iki gihugu mu Rwanda hamwe n’abandi bofisiye, mu biro bya Perezida Kagame.

Perezida Kagame wari kumwe n’abofisiye bakuru babiri barimo Umugaba Mukuru w’ingabo z’u Rwanda, Gen. Jean Bosco Kazura, na Brig. Gen. Patrick Karuretwa ushinzwe ububanyi n’amahanga mu gisirikare, yakiriye aba bashyitsi, bagirana ikiganiro cy’ubufatanye buri hagati y’ibihugu byombi.

Chargé d’Affaires MacLean mu butumwa yashyize kuri Twitter uwo munsi, yagize ati: “Nishimiye guherekeza umusirikare wa US General Stephen Townsend, Komanda w’ingabo za US muri Afurika, wahuye na Perezida Kagame uyu munsi. Twaganiriye ku bufatanye butandukanye hagati ya Leta zunze ubumwe n’u Rwanda kandi twiteguye kwifatanya no mu bindi mu gihe kizaza.”

Ntiyashimishije Menendez

Senateri Menendez kuri uyu wa 20 Nyakanga 2022 yandikiye ibaruwa Umunyamabanga wa USA, Antony Blinken, amugaragariza ko Leta y’u Rwanda ikomeje kutubahiriza uburenganzira bw’ikiremwamuntu n’ihame rya demukarasi.

Mu ngero yashingiyeho yemeza ko u Rwanda rutubahiriza aya mahame, harimo itabwa muri yombi rya Paul Rusesabagina ufungiwe muri gereza ya Nyarugenge, wakatiwe igifungo cy’imyaka 25 nyuma yo guhamwa ibyaba by’iterabwoba. Uyu mugororwa yari afite icyemezo kimwemerera gutura muri USA.

Menendez yagaragaje ko yishimiye kumva ibiro bya U.S bishinzwe ububanyi n’amahanga muri Gicurasi byaremeje ko Rusesabagina afunzwe mu buryo butari bwo. Ati: “Nishimiye kumva Department of State yaremeje muri Gicurasi ko Rusesabagina yashyizwe mu rwego n’ubuyobozi ko afunzwe mu buryo butari bwo.”

Uyu Senateri ariko ngo mu gihe ibi biro byari byemeje ko Rusesabagina afunzwe mu buryo butari bwo, Ambasade ya USA mu Rwanda yashyize hanze ifoto ya Gen. Townsend, MacLean, Perezida Kagame n’abofisiye bakuru b’u Rwanda bari hamwe, akaba abona ko uku ari ukunyuranya.

Ati: “Ariko mu gihe kimwe Department of State yafashe iki cyemezo kuri sitati ya Rusesabagina, Ambasade ya U.S mu Rwanda yakoze ‘tweet’ y’ifoto ya Komanda wa U.S Africa Command na Chargé d’Affaires wa U.S i Kigali bari kumwe na Kagame n’abasirikare bakuru b’u Rwanda. Uku kunyuranya guteye ikibazo bikomeye kandi gufite icyo kwerekana kuri politiki ya U.S ku Rwanda ruri gutandukira kenshi inyungu n’indangagaciro za U.S.”

Menendez ashingiye ku byo ashinja u Rwanda, arasaba USA kuvugurura politiki yayo ku Rwanda, igahagarika inkunga isanzwe iruha.

Ifoto ya Perezida  Kagame na Gen. Townsend yo muri Gicurasi
Ifoto ya Perezida Kagame na Gen. Townsend yo muri Gicurasi

Menendez uyobora komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n'amahanga
Menendez uyobora komisiyo ya sena ishinzwe ububanyi n’amahanga

Soma Izindi Nkuru

14 Responses

  1. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Mbese ibyo yita uburenganzira bwamuntu nukureka rusesa na fln ye bagakomeza kwica abanyarwanda kandi ntihagire ubavuga ahubwo bamucunguze wasanga nawe ari membre sympatisant wa fln

  2. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Mbese ibyo yita uburenganzira bwamuntu nukureka rusesa na fln ye bagakomeza kwica abanyarwanda kandi ntihagire ubavuga ahubwo bamucunguze wasanga nawe ari membre sympatisant wa fln

  3. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Ariko ntangazwa nabantu bahora bavuga ngo Paul Rusesabagina afungurwe birengagiza icyaha yakoze cy’ubwicanyi bwahitanye abanyarwanda inyabimata. Kuba afite ubwenegihugu bwa USA batamugira igitangaza kuburyo ataryozwa ibyo yakoze.

  4. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Ariko ntangazwa nabantu bahora bavuga ngo Paul Rusesabagina afungurwe birengagiza icyaha yakoze cy’ubwicanyi bwahitanye abanyarwanda inyabimata. Kuba afite ubwenegihugu bwa USA batamugira igitangaza kuburyo ataryozwa ibyo yakoze.

  5. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    “..Bari gutandukira kunyungu nindangagaciro za USA..” ninkaho u Rwanda dukorera inyungu za USA. Ariko tuzakira ubukoroni ryari?. Ntekereza ko abantu biha kunva ko bebereyeho abandi batazatinda kumenya ko nabo ubwabo batari bihagije.Ikibi nuko bigira abeza imbere yabatabarwanya Nyamara iwabo bakaba ibirura bimira bunguri abo babonye bose.

  6. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    “..Bari gutandukira kunyungu nindangagaciro za USA..” ninkaho u Rwanda dukorera inyungu za USA. Ariko tuzakira ubukoroni ryari?. Ntekereza ko abantu biha kunva ko bebereyeho abandi batazatinda kumenya ko nabo ubwabo batari bihagije.Ikibi nuko bigira abeza imbere yabatabarwanya Nyamara iwabo bakaba ibirura bimira bunguri abo babonye bose.

  7. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    “..Bari gutandukira kunyungu nindangagaciro za USA..” ninkaho u Rwanda dukorera inyungu za USA. Ariko tuzakira ubukoroni ryari?. Ntekereza ko abantu biha kunva ko bebereyeho abandi batazatinda kumenya ko nabo ubwabo batari bihagije.Ikibi nuko bigira abeza imbere yabatabarwanya Nyamara iwabo bakaba ibirura bimira bunguri abo babonye bose.

  8. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    “..Bari gutandukira kunyungu nindangagaciro za USA..” ninkaho u Rwanda dukorera inyungu za USA. Ariko tuzakira ubukoroni ryari?. Ntekereza ko abantu biha kunva ko bebereyeho abandi batazatinda kumenya ko nabo ubwabo batari bihagije.Ikibi nuko bigira abeza imbere yabatabarwanya Nyamara iwabo bakaba ibirura bimira bunguri abo babonye bose.

  9. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Mwaramutse?
    Gusa icyonasesengura kumagambo ahora ashinshwa Urwanda
    Mbibonamo amashyari uko Urwanda rugenda rutera imbere
    Gusa Imana yo Mwijuru izaturinde ikomeze iduteze imbere kd ababose nabashakako Urwanda rusubira muntambara kd Imana izayiturinda

  10. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Mwaramutse?
    Gusa icyonasesengura kumagambo ahora ashinshwa Urwanda
    Mbibonamo amashyari uko Urwanda rugenda rutera imbere
    Gusa Imana yo Mwijuru izaturinde ikomeze iduteze imbere kd ababose nabashakako Urwanda rusubira muntambara kd Imana izayiturinda

  11. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Ntamunyarwanda urya atakoze sidutunzwe nabanyamerica izomfashanyo zizava nahandi ako nagasuzuguro

  12. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Ntamunyarwanda urya atakoze sidutunzwe nabanyamerica izomfashanyo zizava nahandi ako nagasuzuguro

  13. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Nibaza ko abanyamerica batapfa kwataka urwanda uko biboneye kubera inyungu bafite muri kigihugu nijambo president wacu yabahaye gusa ndabanga cyane bizarangira aribo batwivuganye icyomvuga muracyumva.

  14. Menendez yagaragaje ko yababajwe n’ifoto ya Perezida Kagame na General Townsend
    Nibaza ko abanyamerica batapfa kwataka urwanda uko biboneye kubera inyungu bafite muri kigihugu nijambo president wacu yabahaye gusa ndabanga cyane bizarangira aribo batwivuganye icyomvuga muracyumva.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *