Visi Perezida w’igihgu cy’u Buuhinde Shri M Hamid Ansari n’umufasha we Smt. Salma Ansari bakiriwe na Perezida wa Senat y’u Rwanda Hon Bernard Makuza ku mugoroba wo kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017 mu ruzinduko rw’iminsi 3 mu Rwanda.
Aba bayobozi b’u Buhinde baje mu Rwanda muri gahunda yo kunoza umubano n’u Rwanda, bikaba ari nyuma y’uko mu minsi ishize na none Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame na we azindukiye muri kiriya gihugu mu nama ya Vibrant Gujarat Global Summit.

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Zimwe muri gahunda z’uyu muyobozi mu Rwanda, harimo kuganira n’abanyeshuri bo muri kaminuza y’u Rwanda, kuganira na Sena y’u Rwanda, kuganira n’abaturage bo mu gihugu cye baba hano mu Rwanda, gusura urwibutso rwa Gisozi n’izindi zijyanye n’iterambere.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com


