Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Gashyantare, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo habereye kongere y’Ishyaka Riharanira Demokarasi ishingiye ku Mibereho Myiza y’Abaturage, PSD, aho abayoboke b’ishyaka bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bizazamurwa bikajya gusuzumirwa muri kongere y’ishyaka ku rwego rw’igihugu iteganyijwe muri Kamena, biteganyijwe ko izanatangarizwamo umukandida uzahagararira ishyaka mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri uyu mwaka.
Iyi kongere y’ishyaka ku rwego rw’akarere yari ihuriyemo abayobozi b’ishyaka mu mirenge na bacye bavuye mu tugari byo mu Karere ka Gasabo. Iyi nama rero ikaba yasuzumiwemo ndetse itangwamo ibitekerezo ubuyobozi bw’ishyaka mu karere buzajyana muri Kongere y’ishyaka ku rwego rw’igihugu iteganyijwe muri Kamena uyu mwaka.
Muri iyi nama abayoboke b’ishyaka batanzemo ibitekerezo bitandukanye; nk’aho bavuze ko ishyaka rimaze imyaka 25 rikora hakaba hagomba kongerwamo imbaraga hagashakwa uburyo Abanyarwanda basobanurirwa Demokarasi ishingiye ku mibereho myiza y’abaturage n’ibyiza byayo bizanafashe kongera umubare w’abarwanashyaka nk’uko byasobanuwe na Hon. Bazatoha Adolphe, Perezida wa PSD mu Karere ka Gasabo ari nawe wari uyoboye iyi nama.

Ikindi gitekerezo cy’ingenzi cyatangiwemo nuko ishyaka PSD ryazatanga umukandida uzarihagararira mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe muri Kanama 2017 nubwo iki gitekerezo cyari gisanzwe kiriho kuva muri kongere y’ishyaka ku rwego rw’igihugu yo mu mwaka ushize.
Muri iyi kongere kandi abaturage bagaragaje ibibazo bimwe bihangayikishije abaturage birimo nk’umusoro w’ubutaka rimwe na rimwe ngo bitajyanye n’imikoreshereze yabwo iteganyijwe mu igenamigambi y’imikoreshereze y’ubutaka mu karere, hatangwa igitekerezo cy’uko abaturage bakwisungana bakarushaho kwiteza imbere, ndetse batanga igitekerezo cy’uko gushyira abantu mu byiciro by’ubudehe byagira inyandiko ibisobanura kandi bikaba biri ku murenge abantu ntibahore bibaza impamvu bashyizwe mu cyiciro iki n’iki kandi impamvu zituma bagishyirwamo zizwi.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Umuyobozi w’ishyaka ku rwego rw’akarere yasabye abayoboke b’ishyaka PSD guharanira kwigira bakirinda kujya bategereza ak’imuhana cyangwa ngo bishyiremo ko ibintu byose leta izabibakorera nko gushyira mu mashuri abana babo ikazajya irenzaho no kubambika cyangwa kubagaburira, abagira inama y’uko bajya bicara bakaganira nabo bakishakamo ibisubizo.
Yagize ati: “ Iyo leta muvuga ejo nimutsinda amatora nimwe muzayiyobora muzakoresha amafaranga mukuye he ?”.
Mu myaka 25 ishyaka PSD rimaze, hari byinshi ngo ryakoze mu miyoborere y’igihugu kugeza na n’uyu munsi.
Hon. Bazatoha Adolphe aha yagize ati: “ PSD yagize uruhare mu miyoborere y’iki gihugu kuva nyuma ya jenoside, ariko yari yaragize n’uruhare runini mu miyoborere y’urugamba rwafashije kwibohora ingoma y’igitugu muri 94, kandi kuva icyo gihe yagize uruhare mu miyoborere y’iki gihugu kugeza n’uyu munsi .”
Bimwe mu byo ishyaka PSD riteganya mu minsi iri imbere cyangwa se intumbero yaryo nk’uko byagaragarijwe abayoboke , harimo kongera umubare w’abarwanashyaka ishyaka rikagira abayoboke no hanze y’igihugu aho Umunyarwanda ari hose, gukomeza kugira uruhare mu miyoborere y’igihugu, gushimangira ko ubuyobozi bw’ishyaka bugera mu nzego zose, gushyiraho inganga (Nk’urw’urubyiruko n’urw’abagore), kongerera abayoboke ubushobozi bakarushaho kumva imiyoborere y’igihugu, no kurwanya ingengabitekerezo ya Jenoside no guharanira ubumwe bw’Abanyarwanda.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com



