Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’ishyaka NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, Richard Todwong yakomerekejwe n’isasu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize mu mujyi wa Gulu. Amakuru akaba avuga ko uyu yari yagiye muri uyu mujyi kureba umugore we wari wabyaye nk’uko inzego z’umutekano zabitangaje.
Uyu muyobozi mu ishyaka NRM bivugwa ko yahise ajyanwa ku Bitaro Byigenga bya Gulu ibi bintu byabereye iwe ahitwa Bardege bikimara kuba.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Amakuru aturuka mu muryango we yageraga kuri Chimpreports dukesha iyi nkuru kuri iki Cyumweru, yavugaga ko isasu ryamufashe ku kaguru k’ibumoso, aho bivugwa ko uyu yirashe kubw’impanuka.
Umwe mu bo mu muryango we yatangaje ko kuri ubu atari mu kaga kuko isasu ryafashe ku kuguru kubw’amahirwe hakaba nta gufwa ryagize ikibazo.
Iki kinyamakuru dukesha inkuru kivuga ko kajugujugu ya gisirikare yateguwe kare mu gitondo cyo kuri iki cyumweru n’umuvandimwe mukuru wa Todwong, Maj. Gen. Charles Otema Awany, ukuriye umutwe w’inkeragutabara, ngo imujyane i Kampala abe ariho akomeza gukurikiranwa n’abaganga.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com


