Ibibazo 10 benshi bibaza ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano, ese banyaza bate (igice cya 4)

Mu bice bitatu byatambutse ku kunyara k’umugore mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina byatumye benshi batwandikira batubwira ko bafite ingo, bafite abagore babo beza kandi bakunda, bakora imibonano ariko ntibabasha kubageza kuri ibi byishimo ngo bazane ayo mavangingo ari nayo mpamvu bagiye babaza iki kibazo. Bati: “Ese banyaza umugore bate mu gihe cy’imibonano mpuzabitsina”. Mbere na mbere […]

Ingabire Victoire yagizwe Minisitiri muri Leta nshya yashinzwe na Nahimana Thomas

Padiri Nahimana Thomas umaze guhusha amahirwe inshuro ebyiri yo kwinjira mu Rwanda kwiyamamaza mu matora azaba muri Kanama uyu mwaka, ubu yashinze Guverinoma ikorera mu buhunzi, Ingabire Victoire ufungiye mu Rwanda amugira Minisitiri. Iyi Guverinoma nshya ihagarariwe na Nahimana nka Perezida, igizwe n’abaminisitiri 14 barimo na Ingabire wakatiwe igifungo cy’imyaka 15 ku wa 13 Ukuboza […]

U Rwanda n’u Buhinde byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu by’indege no gukuraho visa

Ibihugu by’u Rwanda n’u Buhinde byiyemeje kurushaho gukaza umubano ushingiye ku buhahirane n’ubutwererane mu nzego zitandukanye, aho kuri uyu wa Mbere, itariki 20 Gashyantare mu rwego rw’uruzinduko Visi Perezida w’u Buhinde arimo mu Rwanda bishyira umukono ku masezerano agera kuri 3 y’ubufatanye yiyongera ku yandi ibihugu byombi byari bisanzwe bifitanye. Visi perezida w’u Buhinde, Hamid […]

Agathon Rwasa yihebye, yamenye ko yapangiwe kwicwa

Umunyapolitiki Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi akaba na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, aravuga ko hari umugambi wo kumwigizayo ngo ntaziyamamaze mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2020. Agathon Rwasa mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi, yavuze ko hari imishinga igamije kumuhindanya ku mpamvu za politiki kandi ngo […]

Rubaya: Kanyanga n’urugomo, inkoni irarisha

Mu murenge wa Rubaya mu karere ka Gicumbi, nta cyumweru cyashira hatavuzwe ibikorwa by’urugomo, rurangwa n’inkoni ku mpande zose. Gitifu akubita abaturage, abagabo bagakubita abagore, abarembetsi bagakubita irondo, nabo bagashyikirizwa inzego z’umutekano. Kuva uyu mwaka wa 2017 watangira, ibikorwa binyuranye by’urugomo muri uyu murenge byakunzwe kuvugwa mu itangazamakuru. Ahitwa Rusambya, hari umugore wamugajwe n’umugabo. Ahorana […]

Video igaragaza ingabo za Congo zica abaturage yashyizwe ku karubanda

Mu gihe hashize icyumweru ubutumwa bw’Umuryango w’Abibumbye muri Congo (MONUSCO) butangaje ko bukeka ko ingabo za leta (FARDC) zaba zikoresha imbaraga z’umurengera mu yahoze ari Intara ya Kasai, video yashyizwe ahagaragara ku mbuga nkoranyambaga igaragaza imikorere y’ingabo za Congo ishobora guteza ibindi bibazo, aho hagaragaramo ingabo za leta ya Congo zirasa ku baturage baririmbaga bambaye […]

Visi Perezida w’u Buhinde yunamiye inzirakarengane zishyinguye ku Gisozi (Amafoto)

Kuri uyu wa 20 Gashyantare 2017, Visi Perezidaw’u Buhinde Shri M Hamid Ansari yasuye urwibutso rwa Gisozi rushyinguwemo imibiri y’abazize jenoside yo muri Mata 1994, aho yabashije kwibonera amwe mu mateka yaranze u Rwanda mu bihe byashize. [xyz-ihs snippet=”google-pub”] Mu butumwa yatanze, uyu muyobozi yasabye abanyarwanda gukomeza kurangwa n’imbaraga mu kubaka igihugu binyuze mu bumwe […]

Byinshi utari uzi ku ntambara y’iminsi 6 yahanganishije Israel n’Abarabu mu 1967 (Igice cya 2)

Ikaze na none mu nkuru z’uruhererekane zivuga ku mateka y’intambara na za operasiyo za gisirikare zagiye zandika amateka atandukanye muri iyi si ya Rurema. Nkuko twabijeje ko tuzabazanira igice cya 2 cy’Intambara yitiriwe iminsi 6 yahuje Abarabu n’Igihugu cya Israel mu 1967 dore rero icyo gice ngiki cyahasesekaye! Aba Swahili baca umugani bati “Ahadi ni […]

Papa Francis yasabye Kongo kurangiza vuba ibibazo by’ubwicanyi bivugwayo

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis yasabye abayobozi bakuru muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ko bakora ibishoboka bagahagarika imirwano iri guhitana ubuzima bwa benshi guhera mu mwaka washize wa 2016. Papa Francis yagize ati”maze igihe numva ubugizi bwa nabi bukorerwa mu gace ka Kasai […]

Uganda: Umunyamabanga mukuru wungirije wa NRM yirashe

Umunyamabanga Mukuru Wungirije w’ishyaka NRM riri ku butegetsi mu gihugu cya Uganda, Richard Todwong yakomerekejwe n’isasu mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu ushize mu mujyi wa Gulu. Amakuru akaba avuga ko uyu yari yagiye muri uyu mujyi kureba umugore we wari wabyaye nk’uko inzego z’umutekano zabitangaje. Uyu muyobozi mu ishyaka NRM bivugwa ko yahise […]

Iyo leta muvuga ejo nimutsinda amatora nimwe muzayiyobora muzakoresha amafaranga mukuye he? — Hon. Bazatoha

Kuri iki Cyumweru, itariki 19 Gashyantare, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Rusororo habereye kongere y’Ishyaka Riharanira Demokarasi ishingiye ku Mibereho Myiza y’Abaturage, PSD, aho abayoboke b’ishyaka bahawe umwanya wo gutanga ibitekerezo bizazamurwa bikajya gusuzumirwa muri kongere y’ishyaka ku rwego rw’igihugu iteganyijwe muri Kamena, biteganyijwe ko izanatangarizwamo umukandida uzahagararira ishyaka mu matora y’umukuru w’igihugu […]

Nyamweru zikomeje kwicwa agashinyaguro hirya no hino muri Afurika

Hirya no hino muri Afurika hakomeje kuvugwa ikibazo cy’abafite ubumuga bw’uruhu bazwi nka Nyamweru, aho usanga bakoreshwa mu bikorwa by’ubuvuzi, abarozi n’abandi bashaka inyungu zabo bwite babona bariya bantu nk’imari ishyushye. Mu gihugu cya Malawi, haravugwa amakuru adasanzwe y’iyicarubozo rikomeje gukorerwa za nyamweru, aho usanga bazikuramo amaso, kuzica amaguru n’amaboko, imitwe ndetse n’ibindi bice bitandukanye […]

Moto yibwe mu Karere ka Bugesera yafatiwe muri Gakenke

Moto yo mu bwoko bwa TVS yibwe mu Karere ka Bugesera mu cyumweru gishize yafatanywe uwitwa Nshimiyimana Jean Bosco; uyu mugabo ucyekwaho kuyiba akaba yarafatiwe mu murenge wa Muhondo, ho mu karere ka Gakenke ku itariki 18 z’uku Kwezi. Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, Inspector of Police (IP) Innnocent Gasasira yavuze ko […]