Papa Francis yasabye Kongo kurangiza vuba ibibazo by’ubwicanyi bivugwayo

Sangiza iyi nkuru

Kuri iki cyumweru tariki ya 19 Gashyantare 2017, umushumba wa Kiliziya Gatulika ku isi Papa Francis yasabye abayobozi bakuru muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo ko bakora ibishoboka bagahagarika imirwano iri guhitana ubuzima bwa benshi guhera mu mwaka washize wa 2016.
Papa Francis yagize ati”maze igihe numva ubugizi bwa nabi bukorerwa mu gace ka Kasai muri repubulika iharanira demokarasi ya Kongo. Numva ububabare bwa bariya bantu ariko ngatekereza ikibura ngo bikemuke vuba.”
Yakomeje avuga ku bana bataye imiryango yabo, abajyanwa mu gisirikare ari bato, abapfa ndetse n’abata imitungo kubera ikibazo cy’umutekano mucye. Ibi byose yasabye ko mu gihe kitarambiranye bigomba kuba byakemutse.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Papa francis yatangaje ibi nyuma y’ubwicanyi bw’abagera kuri 25 baherutse kwicishwa imipanga mucyumweru gishize, ndetse n’abandi batandukanye bagiye bapfu guhera mu mwaka washize.
Ubu bwicanyi bwo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo bukajije umurego nyuma y’uko Perezida Kabila yanze kugaragaza ubushake bwo kurekura ubutegetsi kugeza na nubu, akaba aherutse no gutorerwa kuyobora inzibacyuho mu gihe hagitegerejwe amatora y’umukuru w’igihugu mu mwaka utaha.
Perezida Kabila wafashe ubutegetsi guhera muri 2011, yagombaga kuburekura ku itariki ya 20 Ukuboza 2016 asoje manda ye ya 2 y’ubuyobozi ariko abanza kubyanga bituma na nubu nib anta gikozwe ibibazo biri muri kiriya gihugu bidateze guhagarara.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Papa Francis yasabye isi yose muri rusange gusengera ibihugu birimo ibibazo by’intambara birimo na Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, Pakistani, n’ibindi birimo imitwe y’iterabwoba ku isi.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengimana@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *