Agathon Rwasa yihebye, yamenye ko yapangiwe kwicwa

Sangiza iyi nkuru

Umunyapolitiki Agathon Rwasa utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’u Burundi akaba na Visi Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko, umutwe w’abadepite, aravuga ko hari umugambi wo kumwigizayo ngo ntaziyamamaze mu matora y’umukuru w’igihugu ateganyijwe mu 2020.
Agathon Rwasa mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru w’ikinyamakuru Iwacu cyo mu Burundi, yavuze ko hari imishinga igamije kumuhindanya ku mpamvu za politiki kandi ngo akaba afite amakuru yizewe y’iyo migambi.
Abajijwe gusobanura muri macye uko iyo migambi yaba iteye, yasobanuye ko hari umutwe w’inyeshyamba yaba yegekwaho hagamijwe kumwirukana mu mirimo ya politiki no kumwambura ubudahangarwa ahabwa n’amategeko nka visi perezida w’umutwe w’abadepite. Yavuze ko naramuka atishwe n’amasasu ashobora kuzisanga mu gihome.
Abajijwe impamvu yaba ari gupangirwa gutya, yasubije ko abashaka kubikora batekereza ko ari bwo bazaba batekanye mu gihe bazaba bagiye mu matora ya 2020.
Yabajijwe niba ibi bintu abifata nk’ukuri ndetse niba anafite ibimenyetso, asubiza ko Atari byiza kwirengagiza amakuru cyane cyane mu gihugu nk’icyabo. Kuri we ngo birakomeye.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Yavuze ko mu minsi ishize bagize ikibazo cyo gukorana n’uwahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka ryabo, FNL, witwa Adolphe Banyikwa ngo utaremeraga ko hari ikibazo ahubwo agahitamo kuva mu ishyaka. Nyuma yaho ngo yasobanuriye abashakaga kumwumva ko Rwasa adakoze mu cyuma, kandi amaze kwisinyira urupfu. Yagize ati: “Umugambi we ugomba kugerwaho uko byagenda kwose”.
Umunyamakuru yahise amubaza uwo mugambi uwo ari wo, asubiza ko bitari kure y’uwo mutwe w’inyeshyamba yitirirwa. Yavuze ko uyu wahoze ari umunyamabanga mukuru w’ishyaka yohereje abahoze mu gisirikare muri Congo ndetse ngo abagera kuri 30 bakaba bamaze kugaruka mu gihugu mu gihe abandi bari mu nzira. Ngo ikigamijwe rero kikaba ari ukugaba ibitero bimwe na bimwe ubundi bikitirirwa Rwasa.
Yabajijwe uwaba yihishe inyuma y’uyu mugambi, asobanura ko adashidikanya ko hari abajenerali bamwe babiri inyuma kuko ngo udashobora guhimba ikintu nk’iki udafite abagushyigikiye mu butegetsi. Ngo Adolphe banyikwa ubwe yivugira ko Rwasa adashyigikiwe n’abajenerali ariko Rwasa akagira ati: “Ntabo nkeneye”.
Yabajijwe niba yaba yarishinganishije ku nzego zibishinzwe ngo zimwongerere umutekano, avuga ko icya ngombwa Atari umubare w’abasirikare bo kumurinda ahubwo ko mu bihe nk’ibi ari inshingano z’abategeka zo gukora ibishoboka ngo iyo migambi ntizagerweho.
Yagize ati: Nta munyagihugu ukwiriye gupfa. Ni ibintu biteye isoni mu by’ukuri kuri leta igendanye n’igihe, yibwira ko yigenga, ko abantu baburirwa irengro, abandi bagasangwa bapfuye, ntihagire ibisobanuro ubutegetsi bw’igihugu buduha.”
Abajijwe niba impungenge afite zishobora gutuma ahunga igihugu, Agathon Rwasa yasubije ko adatekereza ko abashaka ko ahunga igihugu bakunda u Burundi, avuga ko abahunze ari igihombo ku gihugu. Yavuze ko igihe kigeze ngo ubutegetsi bwumve ko u Burundi bugomba kuzamukana mu iterambere na buri wese.
Yavuze ko hakwiye gutekerezwa uko politiki y’u Burundi yavugururwa ku buryo n’abanyagihugu bari hanze bataha mu gihugu. Yavuze ko abari mu gihugu nibabangamirwa n’abari hanze batazataha.
Ku kijyanye no kuba yahunga rero, yavuze ko adashobora guhunga kuko ngo buri muntu agira umunsi wo gupfa, ariko yongeraho ko abatamwifuriza ibyiza bazatsindwa kuko atari ubwa mbere haba habayeho umugambi wo kumwivugana. Yasoje avuga ko agomba gukora ibyo agomba gukora kandi ko atari mu buhungiro azabikorera.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *