Minisitiri Mushikiwabo yatangarije abasenateri uko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe muri iki gihe

Sangiza iyi nkuru

Minisitiri w’ububanyi n’amahanga w’u Rwanda, Louise Mushikiwabo yasobanuriye abagize Inteko Ishinga Amategeko, Umutwe wa Sena uko umubano w’u Rwanda n’ibindi bihugu wifashe agaragaza ko muri rusange umubano n’ibindi bihugu wifashe neza usibye igihugu cy’u Burundi.

Hari mu gitondo cyo kuri uyu wa kabiri tariki 09 Gashyantare aho minisitiri Mushikiwabo yabanje kuganira n’abasenateri mu muhezo mbere y’uko abanyamakuru bemererwa gukurikirana iki kiganiro.

Minisitiri Louise Mushikiwabo yavuze ko ibibazo akarere gafite muri iki gihe biterwa n’amateka arimo ay’ubukoloni kuko agikomeza kugira ingaruka zayo, n’inyungu z’ibihugu bikomeye bihanganye muri aka karere.

Kuri iki kibazo yakomoje ku mutwe wa FDLR, aho yavuze ko bamwe mu bayiyoboye usanga bibera mu Burayi na Amerika bataba no mu karere.

Yakomeje avuga ko mu bikomeje guteza umutekano muke mu karere harimo na politiki z’ibihugu, atanga urugero rw’u Burundi avuga ko politiki y’iki gihugu yazanye ibibazo bikarenga imipaka bigakora no ku bindi bihugu cyane cyane u Rwanda.

muri_sena_mushikiwabo

Minisitiri Mushikiwabo yagize ati: “Ntabwo turi abaturanyi gusa ahubwo ni ibigugu bisangiye byinshi, kuko nk’iyo umunyarwanda ari mu Burundi cyangwa se bari hano ntabwo wapfa kubatandukanya, ku buryo iyo bagize ibibazo natwe bitugiraho ingaruka.”

Mu Rwanda kuri ubu habarirwa impunzi z’Abarundi zisaga ibihumbi 75, ndetse ngo benshi bakaba bagihunga n’ubwo imibare yagabanutse.

Mushikiwabo yavuze ukuyeho ikibazo cy’u Burundi kimaze hafi umwaka kandi kitabonerwa umuti, akarere gafite amahoro, kuko u Rwanda rwakomeje kuganira na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo muri iyi myaka ishize, nyuma y’umwuka mubi wagiye uvugwa hagati y’ibihugu byombi.

Yongeyeho ko kugira ngo iki kibazo kizacike mu Burundi birasaba ko inzego zose zishyira ingufu mu kugishakira umuti.

Igihugu cy’u Burundi cyakunze gushinja u Rwanda gushyigikira abashatse guhirika ubutegetsi bwa perezida Nkurunziza muri Gicurasi umwaka ushize, ndetse gikomeza no kurushinja gushyigikira imitwe ishaka guhirika ubutegetsi ikoresheje intambara. Ibi u Rwanda narwo rukaba rutarahwemye kubinyomoza ruvuga ko abatanga aya makuru baba bafite ikindi kintu kibyihishe inyuma.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
 
Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *