Angola: Habonetse diyama y’iroza ya mbere y’ubwo bwoko ibonetse mu myaka 300

Sangiza iyi nkuru

Muri Angola havumbuwe diyama ya karat 170 yabonetse mu birombe bya diyama bya Lulo, amabuye yaho aturuka mu mugezi. Iyi diyama yagaragajwe na nyir’ikirombe, niryo buye rinini ry’agaciro ry’ubu bwoko ribonetse mu myaka 300.

Umuyobozi w’ikigo cya Lucapa Diamond, Stephen Wetherall yagize ati: “Twabonye diyama nini y’iroza, diyama twizera ko itigeze iboneka mu binyejana byinshi.” “Urabizi, dukora mu kirombe cyihariye kandi kidasanzwe kizwi cyane mu nganda zacu kubera kuvumburwamo amabuye manini. Ariko iyo ubonye ibuye rinini rifite ibara ry’iroza, biragaragara ko umunezero uri hejuru.”

Iyi Diyama ya gatanu nini yavumbuwe muri iki kirombe, nk’uko tubikesha Euronews, izagurishwa vuba muri cyamunara mpuzamahanga, yateguwe na Sosiyete ya Angola ishinzwe gucuruza diyama (Sodiam).

Umuyobozi mukuru akomeza agira ati: “Nzi neza ko izaba ifite agaciro gakomeye.” “Ariko iyo ubonye ubu bwoko bw’ikintu kidasanzwe, biragoye cyane gusuzuma cyangwa kumenya igiciro gishobora kwishyurwa kuri ubu bwoko bw’amabuye.”

Ibirombe bya Angola bituma igihugu kiba kimwe mu icumi bya mbere bicukura diyama ku Isi. Mbere, indi diyama yera ya karat 404 yavumbuwe mu kirombe cya Lulo.

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *