Perezida w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yashinje ibihugu byo ku mugabane wa Afurika kugaragaza uburyarya ku ‘ntambara’ iri kubera muri Ukraine kuva muri Gashyantare 2022.
Uyu Mukuru w’Igihugu yashinje ibi bihugu ubwo yari mu kiganiro n’abanyamakuru muri Cameroon, ubwo yahagiriraga uruzinduko rw’akazi rugamije gushimangira umubano w’impande zombi.
Macron yavuze ko ibihugu bya Afurika byagaragaje uburyarya, bihakana ko ibikorwa bya gisirikare u Burusiya bukomeje muri Ukraine ari intambara bwashoje.
Tariki ya 2 Werurwe 2022 ubwo hari hashize iminsi mike u Burusiya butangije ibitero muri Ukraine, ibihugu bigize Umuryango w’Abibumbye (UN) byakoze itora rigamije kwamagana u Burusiya, bibushinja ubushotoranyi.
Icyo gihe ibihugu 17 byo muri Afurika byarifashe, ibigera kuri 23 byamagana u Burusiya, 7 ntibyitabiriye, Eritrea iba igihugu kimwe cyo kuri uyu mugabane cyabushyigikiye.
Inkuru ijyanye n’uko Afurika ihagaze kuri ibi bitero https://bwiza.com/?U-Rwanda-rwatoye-umwanzuro-usaba-u-Burusiya-guhagarika-intambara-burimo-na

8 Responses
Perezida w’u Bufaransa yashinje Afurika kugaragaza uburyarya ku bitero by’u Burusiya muri Ukraine
Ajye abibwira izo nkomamashyi ze yakolonije.
Indyarya ni we ushaka kubumvisha ko batabaho batabwirijwe na we uko bagomba kubaho.

Cyakoze man uko ni ukuri kuzuye

Twaramaze intambara c yabazungu idufasheho gute? Nimuphe namwe mwunve uko nabandi bagowe mushyigikira ibihugu ngo byice abaturage babyo kubera gusahura Africa. Mwakoziki Lybia? Congo, Mali,nahandi nahandi.

Erega natwe ntabwo tubakunda ahubwo dukunda izo nkunga, uko mushaka kuyobora isi byararambiranye, abantu barabirambiwe