Perezida wa Uganda, Yoweri Kaguta Museveni, yafunguye ku mugaragaro uruganda rukora rukanateranya imodoka z’imitamenwa zirimo iz’intambara zizwi nk’ibifaru, ruherereye mu gace ka Nakasongola.
Muri uyu muhango wabaye kuri uyu wa 27 Nyakanga 2022, uyu Mukuru w’Igihugu yashimiye ikigo Streit Group cyubatse uru ruganda, hamwe n’umuyobozi w’ikigo NEC gifite mu nshingano inganda z’igisirikare cya Uganda, Lt Gen. James Mugira washakishije ibisabwa byose ngo rutangire gukora.
Museveni yavuze ko imodoka z’imitamenwa uru ruganda rutunganya zizakemura ibibazo byinshi. Yasabye abakire bakeneye kuzigura n’amabanki akeneye gutwara amafaranga mu buryo butekanye kurugana.
Mu byumweru bibiri bishize, igisirikare cya Uganda giherutse gukangurira abaturage kuzagura imodoka z’imitamenwa zitunganywa n’uru ruganda, kibasobanurira ko zigenewe abasivili n’abasirikare.

Amafoto: Yoweri Museveni/Twitter

8 Responses
Museveni yafunguye uruganda rwa Nakasongola rukora imodoka z’imitamenwa zirimo iz’intambara
Ibihugu byose byo ku isi bikoresha budget igera kuli 2 trillions usd mu byerekeye igisirikare.Baramutse bayikoresheje mu bindi,ibihugu byose byakira,abantu bose bakiga neza kandi bakavuzwa neza.Nkuko bible ivuga,ku munsi wa nyuma imana izatwika intwaro zose zo ku isi,hamwe n’abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abayumvira gusa.

Uratubeshye, ni ibihe bihugu Uzi bikoresha 2t usd mugisirikare( based on facts)?

@ Ntihinduka,jya ubanza usome neza aho kuvuga ngo barakubeshya.Nyemazi yanditse ko “ibihugu byose byo ku isi bikoresha 2 Trillions Usd buri mwaka mu bijyanye n’igisirikare.Ntabwo yavuze “buri gihugu”.Musabe imbabazi.

Balibakwiye kongera insengero noguteza imbere amacapiro ya bibiliya kuburyo uwashaka kuyigura wese yayigura kugiciro gishobokera buli wese
Hanyuma Abantu bakajya bisomera imbo rya Imana.