Umugabo w’imyaka 98 yasezeranye n’umugore we w’imyaka 88- AMAFOTO

Sangiza iyi nkuru

Willy Kinyua, umusaza w’imyaka 98 yasezeranye n’umugore we Joyce Nyambura w’imyaka 88 y’amavuko, basezeranye imbere y’Imana bari bamaranye imyaka isaga 60 babana nk’umugabo n’umugore.
Aba bakunzi bombi bakomoka mu gace ka Nakuru muri Kenya, ubukwe bwabo bwakoze ku mitima abatagira ingano dore ko mu myaka yabo batajyaga baha agaciro ibyo gusezerana, ubu bakaba banze kuzatandukana ku bw’urupfu batambikanye impeta.
wed2
Nk’uko bitangazwa n’ibinyamakuru bitandukanye byo muri Kenya, ubukwe bwabo ngo bwitabiriwe n’ababakomokaho n’abandi bo mu muryango ndetse bunahuruza imbara harimo n’abanyamakuru.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
N’ubwo bose bashaje Mzee Willy avuga ko urukundo rwabo rutajya rusaza, ko uko bakundanye bakiri bato n’ubu batahindutse.
Yagize ati: “Nkunda Nyambura, ni umugore mwiza umenya imbaraga zanjye ndetse n’isoko y’umunezero wanjye, ntabwo yigeze antuka na rimwe”.
wed1
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Theoneste@Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *