Bamwe mu Banya-Uganda baguye mu kantu bumvise Visi-Perezida wa Uganda, Rtd. Maj. Jessica Rose Epel Alupo, avuga ko yahagarariye umwe mu baminisitiri muri guverinoma akaba n’umugore wa Perezida wa Uganda, Janet Kataha Museveni.
Mu gihe bizwi ko visi-perezida ari nimero ya kabiri mu gihugu nyuma ya Museveni, kuwa 29 Nyakanga, Alupo yavuze ko yahagarariye Minisitiri w’Uburezi na Siporo. Alupo yagize ati ” Uyu munsi nahagarariye Mama Janet Museveni (…)”. Bamwe bibajije impamvu Alupo yahagararira Janet Museveni mu gihe minisitiri ari munsi ye mu bijyanye n’ibyubahiro. Hibajijwe niba koko Janet Kataaha Museveni Kainembabazi ari we nimero ya kabiri mu gihugu. Ni mu gihe Museveni asanzwe ashinjwa kuyobora Uganda nk’urugo rwe bwite, umuryango we ukagira imbaraga kuri buri kimwe.


