fzt-druxoamso12.jpg

U Rwanda rwahaye ikaze Blinken urajwe ishinga n’ifungwa rya Rusesabagina

Sangiza iyi nkuru

Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga y’u Rwanda, yatangaje ko yiteguye kwakira Umunyamabanga wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika ushinzwe Ububanyi n’Amahanga, Antony Blinken, byitezwe ko mu byo azaganiraho n’u Rwanda harimo ibijyanye n’ifungwa rya Paul Rusesabagina.

Itangazo ry’iyi minisiteri ryagiye hanze kuri uyu wa 4 Kanama, rivuga iki gihugu cyiteguye kuganira na Amerika ariko kinagaruka ku kuba cyiteguye kwerekana ishingiro ku ifungwa rya Paul Rusesabagina.

Blinken ategerejwe i Kigali mu Cyumweru gitaha, mu ruzinduko rwa mbere rw’umuyobozi ukomeye wa Amerika rwa mbere kuva Joe Biden yatorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

Kuri iyi ngingo, iri tangazo ryagize riti ” Ati “Ku bijyanye n’Umunyarwanda Paul Rusesabagina twaganiriyeho na Amerika inshuro nyinshi mu myaka 10 ishize, rwishimiye uyu mwanya wo kongera kugaragaza neza ko ifungwa rye no guhamwa n’ibyaha bikomeye byakorewe abaturage b’u Rwanda (bigizwemo uruhare nawe n’abandi 20 bareganwa) mu gihe yari atuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika; ryari rikurikije amategeko yaba ay’u Rwanda na Mpuzamahanga.”

Iri tangazo kandi ryavuze ngo “ U Rwanda rwiteguye kungurana ibitekerezo ku ngingo zirimo imiyoborere n’uburenganzira bwa muntu nk’uko rutahwemye kubikora mu mibanire yarwo na Leta Zunze Ubumwe za Amerika”.

MINAFFET yavuze ko u Rwanda rwiteguye kugirana na Blinken ibiganiro bigamije gukomeza gushimangira umubano usanzwe hagati y’ibihugu byombi mu ngeri zirimo ubucuruzi n’ishoramari, kurwanya iterabwoba, imihindukire y’ibihe n’ibindi.

Ibi biganiro byitezwe kandi ko bizagaruka ku bibazo by’umutekano mu karere, aho u Rwanda rwiteguye kugira uruhare mu gutuma akarere k’ibiyaga bigari gatekana.

Ibiro bya Blinken byari byatanagaje ko uretse ifungwa rya Rusesabagina, izindi ngingo ziraje ishinga Anthony Blinken harimo uburenganzira bwa muntu n’urubuga rwa politiki ku batavuga rumwe n’ubutegetsi mu Rwanda.

fzt-druxoamso12.jpg

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

4 Responses

  1. U Rwanda rwahaye ikaze Blinken urajwe ishinga n’ifungwa rya Rusesabagina
    Ariko umenya MINAFFET itarakurikiye ibyo Amerika yatangaje ku rugendo rwa Blinken! Nta biganiro Amerika iteganya kubyerekeye amahoro yo mu karere ndetse n’ifungurwa lya Rusesabagina. Urubanza rwa Rusesabagina sicyo kibazo. Ikibazo ni ifatawa lye lyiswe ishimutwa ndetse n’Urwanda rugashyirwa ku rutonde rw’ibihugu bikoresha ishimuta. Nta mishyikirano ishoboka yuko byarangije gushyirwaho umukono na Perezida wa Amerika. Ni ukubifata gutyo maze akarekurwa cyanga ibihugu byombi bigahangana. Gusa hari benshi bemeza ko abategetsi b’Urwanda bazemera gushyira mu gaciro, bakamurekura. Ariko se kandi: Ntazaka indishyi z’akababaro?

    1. U Rwanda rwahaye ikaze Blinken urajwe ishinga n’ifungwa rya Rusesabagina
      Gushyira mugaciro bakamurekura? Haba habaye gutesha agaciro Abanyarwanda.

    2. U Rwanda rwahaye ikaze Blinken urajwe ishinga n’ifungwa rya Rusesabagina

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *