Guverinoma ya Repubulika ya Demukarasi ya Congo (RDC) yishimiye raporo y’ibanga y’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye (UN) ishinja ingabo z’u Rwanda (RDF) kwifatanya n’umutwe witwaje intwaro wa M23, ingabo zayo zizwi nka FARDC na zo zikifatanya na FDLR.
Ibiro ntaramakuru by’Abongereza, Reuters, kuri uyu wa 4 Kanama 2022 byatangaje ko byabonye iyi raporo. Muri yo, izi mpuguke zivuga ko zifite ibimenyetso bikomeye bigaragaza ko kuva muri Nzeri 2021 kugeza muri Nyakanga 2022 RDF yifatanyije na M23 mu kugaba ibitero kuri FARDC.
Izi mpuguke zasobanuye ko muri ibi bitero, igipimo (target) cyari FDLR iri mu mitwe yifatanya na bamwe mu basirikare ba FARDC mu mirwano bahanganyemo na M23. Ziti: “Bamwe mu bagize igisirikare cya Congo bafashije kandi barwanira hamwe n’ihuriro ry’imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR.”
Umuvugizi wa guverinoma ya RDC, Patrick Muyaya, yagaragaje ko guverinoma yishimiye ibyavuye muri iyi raporo. Ati: “Buri gihe ukuri birangira gutsinze. Twishimiye umwanzuro w’akazi k’itsinda ry’impuguke z’Umuryango w’Abibumbye. Twizeye ko umwanzuro wo gushyira iherezo ku kwivanga k’u Rwanda uzafatwa kandi ukagarura amahoro arambye.”
Gusa mu itangazo Muyaya yasohoye yishimira iyi raporo, anemeza ko u Rwanda rusanzwe rugira uruhare mu guhungabanya umutekano w’igihugu cyabo, ntabwo yavuze kuri FDLR izi mpuguke zivuga ko yifatanya na bamwe mu basirikare b’igisirikare cya RDC.
Ku ruhande rw’u Rwanda, iyi raporo yamaganwe n’Umuvugizi wa guverinoma, Yolande Makolo. Yavuze ko nta gaciro ikwiye guhabwa kubera ko itashyizwe ku mugaragaro, kandi ibyayo byagiye hanze igihe kitaragera, kuko yari itegerejwe mu Kuboza 2022.
Kuri FDLR, Makolo yavuze ko ikibazo cy’uyu mutwe ugizwe n’abarimo abasize bakoze jenoside mu 1994 nikidakemuka, akarere katazatekana. Ati: “Umutekano w’akarere k’ibiyaga bigari ntiwagerwaho mu gihe ikibazo cya FDLR ikorana na RDC kitakwitabwaho ngo gikemuke.”


