Umuyobozi w’ishyaka DGPR (Democratic Green Party of Rwanda) riharanira demukarasi no kubungabunga ibidukikije, Dr Frank Habineza, yamaganye imvugo y’Umuyobozi Mukuru w’urwego rw’igihugu rushinzwe imiyoborere (RGB), Dr Usta Kayitesi, iheza amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi mu ncamake azwi nka ‘opozisiyo’.
Kuri uyu wa 4 Kanama 2022, muri Serena Hoteli i Kigali habereye inama yahuje abagize akanama k’igihugu k’inararibonye, yitabirwa n’abarimo Dr Usta Kayitesi n’Umunyamabanga Mukuru wa DGPR akaba n’umudepite mu nteko ishinga amategeko y’u Rwanda, Ntezimana Jean Claude.
Mu kiganiro abayobozi bakuru ba DGPR bagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa 5 Kanama, Ntezimana yatangaje ko Dr Kayitesi yavugiye mu nama yo muri Serena ko mu Rwanda hadakenewe amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi.
Ngo Dr Kayitesi yavuze ibi ubwo Ntezimana yari amaze gusobanura uruhare rw’ishyaka DGPR ku mibereho myiza y’Abanyarwanda n’iterambere ry’igihugu. Ati: “Ubwo nari maze rero kubisobanura ni bwo Dr Usta Kayitesi na we yaje gusobanura, avuga ko ahubwo ibintu byo kuvuga ngo ‘opozisiyo’ atabyemera, atanabyumva, ko atumva n’ukuntu umuntu yitwa opozisiyo atarigeze yandikisha ishyaka mu izina ryo kuvuga ko ari opozisiyo.”
Dr Habineza byagaragaye ko yababajwe n’amagambo ya Dr Kayitesi, yavuze ko bidakwiye ko umuyobozi w’urwego rushinzwe kwandika no kugenzura imitwe ya politiki agaragaza uruhande abogamiyeho. Abona umuyobozi wa RGB yarirengagije ibiteganywa n’Itegekonshinga rya Repubulika y’u Rwanda ryemera kubaho kw’amashyaka atandukanye kandi igihugu kigendera ku bitekerezo bitandukanye.
Yagize ati: “Ntabwo Itegeko rikuru rivuga ko igihugu cyacu kigomba kugendera ku ishyaka rimwe. Kivuga ku mitwe ya politiki itandukanye, ibitekerezo bitandukanye ariko Umuyobozi Mukuru wa RGB akavuga ngo we yumva nta opozisiyo ikenewe cyangwa igomba kubaho mu Rwanda. Twumvise ari ibintu bigomba kwamaganwa cyane kubera ko ntabwo nka we nk’umuyobozi, yagombye kuba ari hagati kuko yakira bose.”
Dr Habineza yakomeje avuga ko Dr Kayitesi “yavuze ibintu bibabaje mu nama y’ejo yabereye muri Serena. Tubyamagane cyane. Ntabwo twamaganye we, twamaganye ‘ibigambo’ yavuze kandi tumusaba yuko yikosora akisubiraho.”
Umuyobozi Mukuru wa DGPR asobanura ko mu gihugu cyose kigendera kuri demukarasi, habaho ishyaka riyobora (riri ku butegetsi) riba rifite ibitekerezo byaryo n’andi mashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi aba afite ibitekerezo byayo, akameza ko u Rwanda rugendera kuri iyi politiki.
Yemeza ko ishyaka ritavuga rumwe n’ubutegetsi riba rikwiye kubaho kuko ryunganira rikanakosora Leta, rikagaragaza ibitagenda neza bigakosorwa, kandi bigakorwa mu nyungu z’abaturage.



2 Responses
Dr Habineza yamaganye imvugo y’Umuyobozi wa RGB yemeza ko ‘iheza’ amashyaka atavuga rumwe na Leta
Ok. Umurengwe uramwishe,atangiye kuzana opozisiyo. Aropoza nde ubwo? Ku zihe mpamvu? Amateka dufite arayibagiwe? Arumva ashaka kugaragara mbese! N’umudugudu yayobora njye sinawuturamo
Dr Habineza yamaganye imvugo y’Umuyobozi wa RGB yemeza ko ‘iheza’ amashyaka atavuga rumwe na Leta
Ok. Umurengwe uramwishe,atangiye kuzana opozisiyo. Aropoza nde ubwo? Ku zihe mpamvu? Amateka dufite arayibagiwe? Arumva ashaka kugaragara mbese! N’umudugudu yayobora njye sinawuturamo