Umugore wa Chameleone yahishuye uko nyirabukwe afite uruhare mu ihondagurwa rya Teta Sandra

Sangiza iyi nkuru

Umugore wa Jose Chameleone, Daniella Atim Mayanja, avuga ko Nyirabukwe, Prossy Mayanja, afite uruhare mu bikorerwa Umunyarwandakazi, Teta Sandra kuko ahishira amabi aba yakozwe n’abahungu be.

Mu ibaruwa ndende yageneye nyirabukwe, Daniella yahishuye ko uyu mukecuru ” Weasel yakubise Teta Sandra ajya kumurega kuri polisi, Prossy Mayanja yarabyitambitse, akomeza kujya Teta mu matwi amubwira utugambo turyoshye.”

Yanditse ati ” Kuri mabukwe (….), ndibuka ko Teta yigeze kujya kurega kuri polisi abigiriwemo n’inama n’abarimo Mama Ghetto. Icyo gihe wamubwiye ko atakorera ibyo bintu se w’abana bawe. Ukwiriye kumva ko iyo dukunze abahungu bawe tuba nawe tubaye abana bawe.”

Akomeza agira ati ” Tuba twiteze ko uturinda kimwe nk’uko urinda abahungu bawe ariko wowe siko ubigenza. Ahubwo uhita uvuga ngo (oyina okuyiga bawo,ebimunyiza n’ebimusanyusa.ate oyina okumanya nti bawo celeb) [ni ukuvuga ukwiriye kwiga kubibamo, ukamenya ibimushimisha n’ibimubabaza, Ikindi kandi ugomba kumenya kubaho nk’icyamamare].”

Daniella avuga ko aha ariho hari ipfundo ry’ikibazo. Ati ” Mama, ibi nta gisubizo mbibonamo ahubwo bitiza umurindi abahungu bawe bakumva ko buri gihe abagore babo aribo baba bari mu makosa.”

Uyu mugore asaba nyirabukwe ” Guhaguruka ugafata inshingano za kibyeyi twahawe n’Imana.”

Uyu mugore w’abana batanu kuri ubu utakibana na Chameleone yibera muri Amerika. Ni umwe mu bakomeje gusaba ko Teta Sandra yahabwa ubutabera ku bwo gukubitwa inshuro nyinshi na Weasel nk’ingoma y’Abaporoso.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

2 Responses

  1. Umugore wa Chameleone yahishuye uko nyirabukwe afite uruhare mu ihondagurwa rya Teta Sandra
    Ahubwo Teta baranamurozi buriya agize Imana akavuzwa nibwo yabona neza ahantu yarari ubu bwo ntakintu abona.

  2. Umugore wa Chameleone yahishuye uko nyirabukwe afite uruhare mu ihondagurwa rya Teta Sandra
    Ahubwo Teta baranamurozi buriya agize Imana akavuzwa nibwo yabona neza ahantu yarari ubu bwo ntakintu abona.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *