Umuyobozi w’Inzu itunganya Umuziki yitwa KINA MUSIC, Ishimwe Clement, avuga ko ibyo gusuzugura abahanzi mu Rwanda byahozeho atari bishya. Mu kiganiro na Radio Rwanda, uyu mugabo yavuze ko ” Ibi bintu si bishya, byahozeho. Si aba bahanzi bashya gusa na bakuru babo byagiye bibabaho.” Avuga ko abahanzi batagomba gucisha bugufi ibyo bagenderaho kugira ngo abashaka ko baririmba mu bitaramo byabo, basanga bihagazeho. Yavuze ko kugira ngo iki kibazo gikemuke hakwiriye kuzirikana ko ibiba bigiye gukorwa ari bizinesi (business). Abahanzi barimo Juno Kizigenza na Kenny Sol bateye hejuru bavuga ko bari gusuzugurwa n’abategura ibitaramo babigirizaho nkana mu kubishyura, kubahiriza amasezerano bagiranye n’ibindi.

2 Responses
Ishimwe Clement avuga ko ibyo kwigiriza nkana ku bahanzi mu Rwanda atari bishya
Bazareke kuyasinya. Ubundi ikintu kizima baririmba ni ikihe? Ubusutwa ni bwo bwanzwe,ntabwo ari bo. Ikindi,bibuke ko guhanga no guhaha ari ibintu bibiri nihabanye