Umugabo wa Teta Sandra avuga ko ashobora kwandagaza Umunyamideli Kantengwa

Sangiza iyi nkuru

Umuhanzi Weasel Manizo akaba n’umugabo w’Umunyarwandakazi, Teta Sandra, yihangirije Umunyamideli ukomoka mu Rwanda, Kantengwa Judith Heard, ko nakomeza kugira ibyo avuga ku muryango we, azamwandagaza.

Kantengwa yari aherutse gushimira umugore wa Dr Jose Chameleone, Daniella Atim ko yatabarije Teta Sandra wari urembejwe n’inkoni za Weasel. Yahise avuga ko Weasel ari ” Sekibi.”

Uyu mugabo akimara kubona igitekerezo kirekire cya Kantengwa kimwibasira, yamubwiye ko natarekeraho, ari kwishyira mu byago byo kwandagazwa mu ruhame.

Weasel ati ” Ndakwinginze umuryango wanjye wuveho. Udatuma amabanga yawe nyashyira hanze. Urabizi ko na we utari intungane.”

Uyu mugabo kuri ubu ari gutarukana buri umwe uvuze ku nkoni yakubise Teta, amubuza kugira icyo abivugaho.

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *