Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki 23 Gashyantare, yitabiriye umuhango wo kwambika amapeti abasirikare basoje imyitozo ibagira ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda.
[xyz-ihs snippet=”google-pub”]
Aba basirikare barangije imyitozo ibagira ofisiye ku rwego rwa Second Lieutenant ni 478 barimo 68 b’igitsina gore, bakaba bakoreraga I Gako mu burasirazuba bw’u Rwanda.
Iyi myitozo yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako yari imaze igihe cy’umwaka ndetse n’amezi arindwi ku bafite ubumenyi bwihariye.
Nyuma yo kuhagera kw’umukuru w’igihugu, bande y’ingabo z’u Rwanda yabanje gucishahho akarasisi imbere y’umugaba mukuru w’ikirenga wazo ndetse n’abandi bayobozi bazo .
Mu ijambo rye yagejeje kuri aba basirikare bakuru bashya mu ngabo z’u Rwanda, perezida wa repubulika, Paul Kagame yababwiye ko amahugurwa babonye ajyanye n’igihe tugezemo kuko Isi ikomeje gutera imbere muri byose harimo n’igisirikare.
Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite amateka kandi aho zikomoka ari ho naho usanga ibitanga umurongo wo gufasha kubaka u Rwanda. Yagize ati: “ RDF ntabwo irinda igihugu gusa ahubwo ifasha no mu iterambere rigera ku baturage ”
Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko imbaraga zubaka igihugu gifite harimo n’iza RDF ifasha mu guhangana n’ibibazo bitandukanye.
Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo kandi yibukije aba basirikare bashya babonye ipeti rya 2nd Lt ko umwuga bahisemo ari ingenzi kandi babitezeho kuzuzuza inshingano zabo. Yavuze ko icyangombwa kidahinduka mu ngabo z’u Rwanda ari ubumenyi bw’umwuga kandi bujyanye n’igihe n’ikoranabuhanga.
Ubumenyi umukuru w’igihugu yavuze akaba ari ubuha RDF guhora ku isonga mu kurinda umutekano ndetse no mu iterambere rusange ry’igihugu. Yagize ati: “ Ubusugire bw’igihugu bivuze ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda bateye imbere ntawe usigaye inyuma .”
Perezida Kagame yasoje ubutumwa yageneye aba basirikare abifuriza ubuzima bwiza, imirimo myiza n’ubufatanye, ababwira ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo bibatera imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Dennis Ns./Bwiza.com
















