Gako: Ba ofisiye bashya 478 muri RDF bambitswe amapeti na perezida Kagame

Sangiza iyi nkuru

Perezida w’u Rwanda, Paul Kagame, akaba n’Umugaba Mukuru w’Ikirenga w’ingabo z’u Rwanda, kuri uyu wa Kane, itariki 23 Gashyantare, yitabiriye umuhango wo kwambika amapeti abasirikare basoje imyitozo ibagira ba ofisiye mu ngabo z’u Rwanda.

32914199292 29491d6b49 z

[xyz-ihs snippet=”google-pub”]

Aba basirikare barangije imyitozo ibagira ofisiye ku rwego rwa Second Lieutenant ni 478 barimo 68 b’igitsina gore, bakaba bakoreraga I Gako mu burasirazuba bw’u Rwanda.

33031701176_6bd19d41b0_z

Iyi myitozo yaberaga mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Gako yari imaze igihe cy’umwaka ndetse n’amezi arindwi ku bafite ubumenyi bwihariye.

32225678604_aed88eb8cb_z

Nyuma yo kuhagera kw’umukuru w’igihugu, bande y’ingabo z’u Rwanda yabanje gucishahho akarasisi imbere y’umugaba mukuru w’ikirenga wazo ndetse n’abandi bayobozi bazo .

32259501633_f1cf86265f_z

Mu ijambo rye yagejeje kuri aba basirikare bakuru bashya mu ngabo z’u Rwanda, perezida wa repubulika, Paul Kagame yababwiye ko amahugurwa babonye ajyanye n’igihe tugezemo kuko Isi ikomeje gutera imbere muri byose harimo n’igisirikare.

33033371896_b95d4173cb_z

Yavuze ko ingabo z’u Rwanda zifite amateka kandi aho zikomoka ari ho naho usanga ibitanga umurongo wo gufasha kubaka u Rwanda. Yagize ati: “ RDF ntabwo irinda igihugu gusa ahubwo ifasha no mu iterambere rigera ku baturage

32944483101_caf8294a22_z 32257696693_cf6bd26903_z 32255546013_c7ae8fb5e4_z 32255463783_d4e0b38110_z

Umukuru w’igihugu yakomeje avuga ko imbaraga zubaka igihugu gifite harimo n’iza RDF ifasha mu guhangana n’ibibazo bitandukanye.

33033261486_b3188aa758_z

Umugaba mukuru w’ikirenga w’ingabo kandi yibukije aba basirikare bashya babonye ipeti rya 2nd Lt ko umwuga bahisemo ari ingenzi kandi babitezeho kuzuzuza inshingano zabo. Yavuze ko icyangombwa kidahinduka mu ngabo z’u Rwanda ari ubumenyi bw’umwuga kandi bujyanye n’igihe n’ikoranabuhanga.

33031703996_79e15df3f0_z

32944554771_046dce2ffe_z

Ubumenyi umukuru w’igihugu yavuze akaba ari ubuha RDF guhora ku isonga mu kurinda umutekano ndetse no mu iterambere rusange ry’igihugu. Yagize ati: “ Ubusugire bw’igihugu bivuze ubuzima bwiza bw’Abanyarwanda bateye imbere ntawe usigaye inyuma .”

33073957365_205ca24af1_z

32914197132_91c4abe4f9_z

Perezida Kagame yasoje ubutumwa yageneye aba basirikare abifuriza ubuzima bwiza, imirimo myiza n’ubufatanye, ababwira ko ibyo Abanyarwanda bahura nabyo bibatera imbaraga zo gukomeza kubaka igihugu.

Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter

Dennis Ns./Bwiza.com

Soma Izindi Nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *