Guverinoma ya Mali yareze u Bufaransa mu kanama k’Umuryango w’Abibumbye (UN) gashinzwe umutekano, ibushinja guha ubufasha imitwe y’iterabwoba ihungabanya umutekano w’iki gihugu cyo ku mugabane wa Afurika.
Kuri uyu wa 15 Kanama 2022 ni bwo Minisitiri w’ububanyi n’amahanga wa Mali, Abdoulaye Diop yandikiye aka kanama akamenyesha ko ingabo z’u Bufaransa ziri mu bikorwa byo kurwanya ibyihebe mu karere ka Sahel ziha intwaro iyi mitwe, zikanayifasha mu rwego rw’ubutasi.
Mali kandi yashinje ingabo z’u Bufaransa ziri muri aka karere muri operasiyo Barkhane kuvogera ikirere cyayo kuva mu ntangiriro z’uyu mwaka, zifashishije kajugujugu, utudege tutagira abapilote n’indege zigaba ibitero, kandi ngo bibaye inshuro zikabakaba 50.
Nk’uko RFI ibivuga, ni ikirego cyatewe utwatsi na Komanda mushya wa operasiyo Barkhane usanzwe ari n’Umufaransa, Général Bruno Baratz, avuga ko ari igitutsi ku basirikare b’Abafaransa 59 baguye muri Mali bafasha ingabo z’iki gihugu kurwanya imitwe y’iterabwoba, aba Mali ndetse n’ingabo ziri mu butumwa bw’amahoro bwa UN muri iki gihugu buzwi nka MINUSMA.
Gen. Baratz abona bitangaje kuba guverinoma ya Mali ishinja ingabo z’u Bufaransa gutera inkunga imitwe y’iterabwoba. Ati: “Biratangaje kuba uyu munsi baturega gutera inkunga iterabwoba.”
Umubano w’u Bufaransa na Mali warazambye kuva iki gihugu cyo muri Afurika cyayoborwa na Colonel Assimi Goïta wahiritse ubutegetsi bwamubanjirije inshuro ebyiri. Iki gihugu cy’i Burayi cyakuyeyo ingabo cyari kihafite gishinja Mali gukorana n’abacancuro b’Abarusiya bo mu mutwe wa Wagner.


