Bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Mukamira na Kintobo mu karere ka Nyabihu mu ntara y’iburengerazuba baratabaza inzego zibishinzwe ngo zibishyurize ingurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi Giciye-Rurembo-Nyabihu.
Ubwo BWIZA yageraga mu karere ka Nyabihu, yakirijwe amarira n’agahinda kenshi bya bamwe mu baturage bangirijwe ibyabo n’umuyoboro w’amashanyarazi, bakabarirwa ariko bikarangira bamwe muri bo babuze ingurane z’ibyabo byangijwe ; imyaka ikaba ngo ibaye itatu barategereje ingurane, bagaheba. Barasaba inzego zibishinzwe kubarenganura, bagahabwa ingurane zabo nkuko n’abandi bazihawe.
Uwitwa Niyonzima Jean Claude, utuye mu kagari ka Ryinyo, umurenge wa Kintobo mu karere ka Nyabihu, avuga ko yabariwe kwishyurwa ibihumbi magana atanu (500.000 frw) ariko ngo yarategereje amaso ahera mu kirere kandi ngo bagenzi be batangiye ibya ngomba rimwe baramaze kwishyurwa. Agasaba ko nawe yakwishyurwa nkuko n’abandi bishyuwe.
Yagize ati: “Hashize imyaka itatu, umuyoboro w’amashanyarazi waturutse Giciye-Rurembo-Nyabihu unyangirije ibinyomoro n’ibiti bya Arnus ariko mu kumbarira, bemera kuzanyishyura ibihumbi magana atanu (500.000 frw ). Ariko kugeza na n’ubu narahebye kandi abo twatangiye ibya ngombwa rimwe, barimo Ndayambaje Faustin, Rwidega na Rindiro, mu mwaka umwe barishyuwe; nkibaza njyewe uko ibya njye bizagenda, bikanyobera. Natwe turayakeneye kuko nakwishyuriramo abana ubwisungane mu kwivuza cyangwa amafaranga y’ishuri (Minerval). Imyaka itatu yose koko ku muntu watanze ibya ngombwa byuzuye!! Nibatwishyure natwe rwose.”
Abajijwe uko abayobozi babasubiza iyo bababajije iki kibazo, yasubije ko ibya REG batabishinzwe na none ngo babaza aba REG, ngo bakababwira ko bagomba gutegereza. Yagize ati: “Iyo tubajije abayobozi bacu iki kibazo, badusubiza ko ibya REG batabishinzwe, twabaza aba REG, bakatubwira ko dutegereza ariko twareba imyaka 3 yose ishize twishyuza, tugashoberwa mu gihe abandi bayabonye.”
Yakomeje agira ati: “Ubu nkanjye narahombye cyane kuko iyo ibinyomoro byanjye byabaga byeze, nasaruraga kabiri mu kwezi nkinjiza ibihumbi ijana (100.000 frw ) kuko mu minsi 15 nasaruraga ibiro 100 by’ibinyomoro, wakuba n’amafaranga 500 ku kilo nkabona ibihumbi mirongo itanu (50.000 frw ), na none kuri 30 nkongera ngasarura ibindi biro 100 nabyo bikishyurwa ibihumbi mirongo itanu 50.000 frw). Ubwo se ukubye umwaka nakwinjiza angahe ibihe byambere byiza? Narahombye ariko nta kundi, nibanyishyure ayo bambariye, turangizanye.”

Mugenzi we witwa Ndagijimana Jean Bosco atuye mu kagari ka Rukoma, umurenge wa Mukamira. Avuga ko atazi icyihishe inyuma y’ingurane zabo bagomba gihabwa.
Ati: “Batubaruriye ibyacu byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi ariko kugira ngo twishyurwe, byabaye insinga [biragoranye] kuko bamwe muri twe, barishyuwe ariko abandi twarategereje, turaheba. Iyo tubajije, baratubwira ngo mu kwezi kumwe, kwarangira tukongera na none bakongera bakaduha ukundi kwezi. Iyo turebye, dusanga baba batubeshya ahubwo dufite impungenge ko bagamije kutwambura kandi ni menshi kuko yagera nko muri Miliyoni eshanu (5.000.000 frw ) kuko abasigaye batishyuwe ari benshi. Njye mbabajwe n’ibiti byanjye batemye kuko iyo bidatemwa mu myaka 3 ishize, biba bigeze igihe cyo gusaturwamo imbaho.”
Yakomeje agira ati: “Ubushize twabajije umuyobozi w’akarere atubwira ko bazatwishyura mu kwezi kwa Nyakanga 2022 none dore tugeze mu kwezi kwa munani 2022( Kanama 2022). Bigaragara ko batubeshya kuko uretse kwiyambaza nkamwe b’abanyamakuru mukadukorera ubuvugizi, nta kindi twakora uretse guhebera urwaje.”
Umukozi w’ikigo cy’igihugu gishinzwe ingufu (REG) mu ishami ryacyo rishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi (EDCL- Energy Development Corp
oration Limited) ukorera mu karere ka Nyabihu, Muvara Thomas, yemereye BWIZA ko hari abantu batarishyurwa koko kubera impamvu zitandukanye ariko ko bazishurwa , cyane ko Leta itajya yambura abaturage.
Yagize ati: “Iyo tumaze kubarira abaturage aho tugiye kunyuza ibikorwaremezo, turabanza tukababarira, nyuma tukabasaba ibyangombwa byabo noneho byose byarangira, tukabishyura. Kuba rero hari abaturage batarishyurwa mu karere ka Nyabihu ku muyoboro Giciye-Rurembo-Nyabihu si uko tugamije kubambura nk’uko babivuga ahubwo ni uko twishyura tugendeye ku madosiye yabo uko yagiye yinjira. Bivuze ko nta muturage n’umwe utazishyurwa kuko Leta itambura. Abo bavuga ko bambuwe rero, twasaba imyirondoro yabo kugira ngo turebe niba koko bujuje ibisabwa, ariko nabamara impungenge ko bose bazishyurwa kandi vuba.”
Umuyobozi w’akarere ka Nyabihu wungirije ushinzwe iterambere ry’ubukungu, Habanabakize Jean Claude, yatangarije iki kinyamakuru ko icyo kibazo cy’abaturage batarabona ingurane z’ibyabo byangijwe n’umuyoboro w’amashanyarazi bakizi kandi ko bazakomeza kugikorera ubuvugizi ndetse akabizeza ko mu gihe kitarambiranye bazabona ingurane zabo.
Yagize ati: “Nk’ubuyobozi, nta na rimwe dushobora kwihanganira ko umuturage wacu abura ibyo yemererwa n’amategeko kuko hari ibyabo byangijwe hakorwa umuyoboro w’amashanyarazi Giciye-Rurembo-Nyabihu, bityo umunsi ku wundi tuba yuvugana n’abakozi b’ikigo cy’igihugu gishinzwe gukwirakwiza amashanyarazi kugira ngo bishyure abaturage. Ntabwo rero tuzahwema kubakorera ubuvugizi muri Minisiteri zose zibifite mu nshingano kugira ngo buri umwe wese ahabwe ibye. Nabasaba kwihangana rero kuko natwe tuticaye kandi turabizeza ko bizakemuka vuba.”
Icyiciro cya mbere cy’umushinga w’umuyoboro w’amashanyarazi Giciye-Rurembo Nyabihu (Substation) cyatangiye mu mwaka w’2018, icyiciro cya kabiri gikorwa mu 2019 mu gihe gusoza umushinga nyirizina byarangiranye n’umwaka w’2020.

SETORA Janvier


