Ubucuruzi bwa HAJI bwari icyitegererezo mu ntara y'Amajyepfo

Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene

Sangiza iyi nkuru

Hakizimana Saidi wamenyekanye cyane mu karere ka Nyanza nka HAJI mu gihe yacuruzaga ibicuruzwa birimo amata, avuga ko hari bamwe mu bo yakijije bamutuka banakamusebya kubera ubukene abayemo bwatewe no kuba banki yarateje imitungo ye yose yabarirwaga mu gaciro k’amafaranga y’u Rwanda karenga miliyoni 500.

HaJI mu kiganiro yagiriye kuri Ukwezi TV yasobanuye ko ubukene abayemo bwatewe no kuba banki yari yaramugurije amafaranga miliyoni 165 mu mwaka w’2016, yateje imitungo ye yose irimo inzu yabagamo, inzu y’ubucuruzi ndetse n’uruganda yari yaratangiye kubaka, kuri miliyoni 86.5.

Uyu mugabo asobanura ko intandaro y’igihombo yagize ari ifungwa ry’imipaka y’u Rwanda n’ibihugu birimo u Burundi na Uganda ryatewe n’umubano mubi ndetse n’icyorezo cya Covid-19 cyibasiriye igihugu guhera mu 2020, kuko byatumye abura abakiriya benshi b’imbere mu gihugu no mu karere, imbaraga zo kurinda no kwagura ubucuruzi bwe zirashira.

Abajijwe uko abantu bamufata nyuma y’aho imitungo ye yose itejwe mu cyamunara, HAJI yasobanuye ko hari n’abatakimusuhuza kubera ko ntacyo bakimucaho, abamufasha atabazi n’abo yakijije basigaye bamutuka, bakanamusebya.

Ku bamugiriye neza, HAJI yagize ati: “Sinabura kubivuga, hari abantu bagiye bantungura, tutari tuziranye cyangwa tuzirenga buhoro ariko tutanakoranaga na business, akagira gutya, akamfumbatisha nk’ikintu, akambwira ati komera komera. Ntiwari unzi, sinkuzi, ariko numvise ibyakubayeho, mpisemo kuba nagira ikintu nkumarira. Amarira agashoka pe! Nkumva birandenze.”

Avuga ku bo yakijije bamusebya, HAJI yagize ati: “Mu gihe wenda abo nahaye byinshi ari bo bantera imigeri, ari bo bantera ivumbi, ari bo bantuka, ari bo bansebya. Hari benshi cyane nakijije, bubatse amazu, bamerewe neza, ariko usanga ari bo babona ko ndi imbwa, mu gihe uwo tutagize icyo dukorana we atekereza ati ‘uwamuha akantu kafasha n’abana be.”

HAJI abajijwe niba nta n’umwe mu bo yafashije gutera imbere wamwituye ineza, yagize ati: “Mu bo nafashije gutera imbere mu gucuruza, mu kubaho, mu kugira ubuzima, nta n’umwe nabonye, keretse wenda abo mu muryango wanjye n’amagurupe twabanaga, navuga nka kaminuza nizemo ya ICK, hari abantu twakoranaga ivugabutumwa mu muryango wa Isilamu, baransuye bamfumbatisha akantu.”

N’ubwo imitungo ye yose yatejwe cyamunara, aracyasigayemo miliyoni 200 kuko ngo igenda ikura, uko ibihe byiyongera atarayishyura. Muri iki gihe aba mu nzu yatijwe, akaba akorera ubuhinzi ngandurarugo mu isambu yatijwe n’akarere ka Nyanza.

Ubucuruzi bwa HAJI bwari icyitegererezo mu ntara y'Amajyepfo
Ubucuruzi bwa HAJI bwari icyitegererezo mu ntara y’Amajyepfo

Soma Izindi Nkuru

46 Responses

  1. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Isi ntisakaye,iyo nkuru irababsje ariko tari ikwiye kutubera isomo,uwo mugabo rwose yakoraga yitanga,akora ubucuruzi bwiza,ibyamubayeho birababaje,yihangane.

      Pole niyihangane kuko isi Niko Imera uwari umukire ahinduka umukene nuwari umukene agahinduka umukire gs byagakwiye kuduha Isomo ubuzima Ni gatebe gatoki.

    2. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene

  3. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    hajj simuzi aliko sinanakwishimira ibyamubayeho quoran iravugango nyuma yumubabaro haboneka umunezero nanyuma yibikomeye haba ibyoroshye gusa imana icyo yavuze kiratinda kikaba riba ntawe yasazishije kandi nakomereee

    1. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
      Twongere dukuremwo isomo ryo gushima ivyo ufise
      Ntushake ibirenze kuko ivyo yarafise ntivyari bikenewe ko aha gutora ideni rya banki kandi utangira inyunguidini ibitubuza.
      Twubahirize idini ryacu ryiza.allah amubabarire amuhe ibindi

  4. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    hajj simuzi aliko sinanakwishimira ibyamubayeho quoran iravugango nyuma yumubabaro haboneka umunezero nanyuma yibikomeye haba ibyoroshye gusa imana icyo yavuze kiratinda kikaba riba ntawe yasazishije kandi nakomereee

  5. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Murakoze lmana lbahe imigisha turabakunda ariko nimukora inkuru muzajye mubaza nabahakoze cyagwa bahatuye nkajye twakoranye imyaka myishi ariko sinishyuwe kuva 2017 kugeza kovid itajyiye ibyo basisize tuzi uko yabigenje natwe turababaye umuntu ntakavuge ibye ngobibatere agahinda naba nawe ibikorwabye ntibyahagaze muzabimbaze nzabibasobanurira lmana niyo mucamanza wukuri twese kotwahobye yaduhombeje abana bacu bataye amashuri Abe bariga bameze neza

    1. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
      Byakugendekeye gute c?? Ko numva bicanganye

    2. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
      Byakugendekeye gute c?? Ko numva bicanganye

    3. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
      Byakugendekeye gute c?? Ko numva bicanganye

      1. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
        Uyu muntu iki kinyamakuru kimukurikirane azaduhe amakuru yose uko yakabaye.

        Kumugani we tuge dukoma urusyo dukome ningasire

      2. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
        Uyu muntu iki kinyamakuru kimukurikirane azaduhe amakuru yose uko yakabaye.

        Kumugani we tuge dukoma urusyo dukome ningasire

    4. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
      Byakugendekeye gute c?? Ko numva bicanganye

  6. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Murakoze lmana lbahe imigisha turabakunda ariko nimukora inkuru muzajye mubaza nabahakoze cyagwa bahatuye nkajye twakoranye imyaka myishi ariko sinishyuwe kuva 2017 kugeza kovid itajyiye ibyo basisize tuzi uko yabigenje natwe turababaye umuntu ntakavuge ibye ngobibatere agahinda naba nawe ibikorwabye ntibyahagaze muzabimbaze nzabibasobanurira lmana niyo mucamanza wukuri twese kotwahobye yaduhombeje abana bacu bataye amashuri Abe bariga bameze neza

  7. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Imana izamusubize icubahiro cyiwe kuko haji yarumugabo wafashaga abakene kdi ntiyishiraga hejuru

  8. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Imana izamusubize icubahiro cyiwe kuko haji yarumugabo wafashaga abakene kdi ntiyishiraga hejuru

  9. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Niyihangane iyamuhaye yisubije ibyayo naho rubanda bo bagukunda iyo uguwe neza,gusa umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa bamwe batubeshya ko ari abakire bagatezwa imbere n’imitsi yacu aho ubakorera wakwishyuza ukamera nk’usabiriza

  10. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Niyihangane iyamuhaye yisubije ibyayo naho rubanda bo bagukunda iyo uguwe neza,gusa umwijuto w’ikinonko ugirango imvura ntizagwa bamwe batubeshya ko ari abakire bagatezwa imbere n’imitsi yacu aho ubakorera wakwishyuza ukamera nk’usabiriza

  11. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Tugendeye kuri Bibiliya mu gitabo cya Yobu hatubwira uburyo uyu mugabobo yari umutunzi afite ibintu byinshi ariko igihe cyarageze bya bintu bimushirayo, ariko nubwo yarafite ibintu ntiyigeze areka kubaha Imana nanyuma yuko bimushiraho yakomeje kubaha Imana, HAji nawe nasubize amaso inyuma yibuke aho Imana yariyaramukuye yibuke naho yarageze yisuzume arebeko yubashye Imana, nahindukirira Imana izamushumbusha imukubire ibyo yarafite nkuko yakubiye Yobu, gusa wasanga atarakorerega Imana mugihe yaratunze ikaba ishaka ko ayikorera aruworoheje, sinabura kumubwira ngo yihangane nkuko Yobu yihanganiye ibigeragezo kuko nawe inshuti ze zaramwihakanye.

  12. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Tugendeye kuri Bibiliya mu gitabo cya Yobu hatubwira uburyo uyu mugabobo yari umutunzi afite ibintu byinshi ariko igihe cyarageze bya bintu bimushirayo, ariko nubwo yarafite ibintu ntiyigeze areka kubaha Imana nanyuma yuko bimushiraho yakomeje kubaha Imana, HAji nawe nasubize amaso inyuma yibuke aho Imana yariyaramukuye yibuke naho yarageze yisuzume arebeko yubashye Imana, nahindukirira Imana izamushumbusha imukubire ibyo yarafite nkuko yakubiye Yobu, gusa wasanga atarakorerega Imana mugihe yaratunze ikaba ishaka ko ayikorera aruworoheje, sinabura kumubwira ngo yihangane nkuko Yobu yihanganiye ibigeragezo kuko nawe inshuti ze zaramwihakanye.

  13. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Tugendeye kuri Bibiliya mu gitabo cya Yobu hatubwira uburyo uyu mugabobo yari umutunzi afite ibintu byinshi ariko igihe cyarageze bya bintu bimushirayo, ariko nubwo yarafite ibintu ntiyigeze areka kubaha Imana nanyuma yuko bimushiraho yakomeje kubaha Imana, HAji nawe nasubize amaso inyuma yibuke aho Imana yariyaramukuye yibuke naho yarageze yisuzume arebeko yubashye Imana, nahindukirira Imana izamushumbusha imukubire ibyo yarafite nkuko yakubiye Yobu, gusa wasanga atarakorerega Imana mugihe yaratunze ikaba ishaka ko ayikorera aruworoheje, sinabura kumubwira ngo yihangane nkuko Yobu yihanganiye ibigeragezo kuko nawe inshuti ze zaramwihakanye.

  14. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Tugendeye kuri Bibiliya mu gitabo cya Yobu hatubwira uburyo uyu mugabobo yari umutunzi afite ibintu byinshi ariko igihe cyarageze bya bintu bimushirayo, ariko nubwo yarafite ibintu ntiyigeze areka kubaha Imana nanyuma yuko bimushiraho yakomeje kubaha Imana, HAji nawe nasubize amaso inyuma yibuke aho Imana yariyaramukuye yibuke naho yarageze yisuzume arebeko yubashye Imana, nahindukirira Imana izamushumbusha imukubire ibyo yarafite nkuko yakubiye Yobu, gusa wasanga atarakorerega Imana mugihe yaratunze ikaba ishaka ko ayikorera aruworoheje, sinabura kumubwira ngo yihangane nkuko Yobu yihanganiye ibigeragezo kuko nawe inshuti ze zaramwihakanye.

  15. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    aha turi hahoze abandi, natwe tuzahava haze abandi. uko niko isi iteye.

  16. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    aha turi hahoze abandi, natwe tuzahava haze abandi. uko niko isi iteye.

  17. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Muvandi ihangane ibyakubayeho birababaje Imana yonyine niyo izi byawe kandi ninayo izabisubiza humura rero komeza uyibe hafi izagushumbusha

  18. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Muvandi ihangane ibyakubayeho birababaje Imana yonyine niyo izi byawe kandi ninayo izabisubiza humura rero komeza uyibe hafi izagushumbusha

  19. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Ubwo se ko bari ikigega cya leta gitera inkunga ubucuruzi bwagizweho ingaruka na covid19 kuki batamurwanaho koko?
    Nibamufashe twongere twinywere amata yo kwa HADJI!

  20. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Ubwo se ko bari ikigega cya leta gitera inkunga ubucuruzi bwagizweho ingaruka na covid19 kuki batamurwanaho koko?
    Nibamufashe twongere twinywere amata yo kwa HADJI!

  21. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Ubwo se ko bari ikigega cya leta gitera inkunga ubucuruzi bwagizweho ingaruka na covid19 kuki batamurwanaho koko?
    Nibamufashe twongere twinywere amata yo kwa HADJI!

  22. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Ubwo se ko bari ikigega cya leta gitera inkunga ubucuruzi bwagizweho ingaruka na covid19 kuki batamurwanaho koko?
    Nibamufashe twongere twinywere amata yo kwa HADJI!

  23. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Ikintu cyitwa ubuzima
    Nikuntu gisobanuye
    Ubuzima nikintu gikomeye (la vie c’est un mon difficile)
    Uwakubaza abréviations y’ubuzima
    Ntagisobanuro wabona.

  24. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Ikintu cyitwa ubuzima
    Nikuntu gisobanuye
    Ubuzima nikintu gikomeye (la vie c’est un mon difficile)
    Uwakubaza abréviations y’ubuzima
    Ntagisobanuro wabona.

  25. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Ibi bibaho! Trump yarahombye agwa has.Ubu c niko bimeze!

  26. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Ibi bibaho! Trump yarahombye agwa has.Ubu c niko bimeze!

  27. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Bavandi lmana niyoyonyine ibizi ubuse kubivugiraha nukugirango abisubizwe lmana izamufashe kuko igenorye ntawarijyana nijye natwe twarashiriwe kuberawe

  28. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Bavandi lmana niyoyonyine ibizi ubuse kubivugiraha nukugirango abisubizwe lmana izamufashe kuko igenorye ntawarijyana nijye natwe twarashiriwe kuberawe

  29. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Gusa uwo mugabo nakomere mwisi Niko bimeze harigihe azasubirana I yoyabuze gusta nakomere.

  30. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Gusa uwo mugabo nakomere mwisi Niko bimeze harigihe azasubirana I yoyabuze gusta nakomere.

  31. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Imana niyo itanga kdi niyoyisubiza, humura naho abagukina kumubyimba barimo nkuriya uvugako atishuwe muharire imana witurize.

  32. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Imana niyo itanga kdi niyoyisubiza, humura naho abagukina kumubyimba barimo nkuriya uvugako atishuwe muharire imana witurize.

  33. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Nubwo nakwatse akazi ukakanyima sinakwifuriza ikibi cyakugeraho kuko niganye n’umukobwa wawe kd wanatangaga ambiance unagira uruhare mikumenyekana kwa cartie
    Gusa Allah akorohereze

  34. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Nubwo nakwatse akazi ukakanyima sinakwifuriza ikibi cyakugeraho kuko niganye n’umukobwa wawe kd wanatangaga ambiance unagira uruhare mikumenyekana kwa cartie
    Gusa Allah akorohereze

  35. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Nukuri iyinkuru irababaje retayacu ko arumubyeyi yarebye uko imugenza ntibakomeze kumucabo umugani nukuri gusa nabamuseka bamenyeko amenyo Mabisi aseka ayumye

  36. Nyanza: HAJI avuga ko abenshi yakijije bamutuka bakanamusebya kubera ubukene
    Nukuri iyinkuru irababaje retayacu ko arumubyeyi yarebye uko imugenza ntibakomeze kumucabo umugani nukuri gusa nabamuseka bamenyeko amenyo Mabisi aseka ayumye

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *