U Rwanda rwakiriye izindi mpunzi zisaga 100 zivuye muri Libya

Sangiza iyi nkuru

U Rwanda kuwa 18 Kanama rwakiriye impunzi 103 zo mu cyiciro cya 10 cy’abavuye muri Libya.

Muri izi mpunzi harimo: Abanya-Eritrea 68, Abanya-Sudan 33, umwe wo muri Sudan y’Epfo n’umwe wo muri Ethiopia, nk’uko bitangazwa na minisiteri ishinzwe ibikorwa by’ubutabazi.

Aba ni ababa baheze muri Libya mu rugendo rwabo rwo kwerekeza i Burayi gushakisha imibereho myiza, banyuze mu nyanja ya Méditerranée.

Mu Rwanda, bacumbikirwa by’igihe gito mu nkambi yubatse mu murenge wa Gashora mu karere ka Bugesera mu burasirazuba bw’igihugu

Leta y’u Rwanda yakira izi mpunzi mu gikorwa yise icy’ubutabazi kubera akaga ziba zirimo muri Libya irangwamo umutekano mike.

Kuva muri Nzeri 2019, inkambi ya Gashora imaze kwakira impunzi zigera ku 1,055.

Mbere y’iki cyiciro cya 10 cyageze mu Rwanda, iyi nkambi yari isigayemo impunzi 457, mu gihe izindi zatujwe mu bindi bihugu nka Canada, Ubufaransa na Suède, nkuko The New Times ibitangaza.

Iyi gahunda ijyanye n’amasezerano yo mu mwaka wa 2019 u Rwanda yagiranye n’ishami ry’umuryango w’abibumbye ryita ku mpunzi (UNHCR) hamwe n’umuryango w’Ubumwe bw’Afurika (AU/UA).

Soma Izindi Nkuru

The Ben ari mu bitaro

April 16, 2026

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *