Umugabo urambiwe kubaho yajyanwe mu bitaro nyuma yo kwinjira muri restaurant agasaba uwakira abakiriya kumwica nk’uko byatangajwe n’igipolisi cyo mu Burusiya.
Iki gipolisi ahitwa Saratov cyavuze ko uyu mugabo, utatangajwe amazina ye, yinjiye muri restaurant yambaye ubusa asa nk’uwihebye maze agakurikirana ushinzwe kwakira abakiriya mu cyumba cy’inyuma amusaba ko yamurasa mu mutwe.
Ibi byose nk’uko Crazynews dukesha iyi nkuru ivuga, ngo byanafashwe na camera z’umutekano zo muri iyi restaurant, aho video igaragaza uyu mugabo yambaye ubusa yinjira muri restaurant ndetse akanaryama ku meza. Ubwo nibwo yatangiye gusakuriza ushinzwe kwakira abakiriya amusaba kumurasa .
Nyuma y’akanya gato, uyu mugabo yarahagurutse ajya kuri kontwari ayihagararaho arangije akurikirana uwakira abakiriya mu kindi cyumba cy’inyuma amusaba kumubabarira akamukura mu buzima.
Nyuma yo kwangirwa kwicwa, umugabo yasubiye muri kontwari atangira kujugunya ibintu hasi, igipolisi kiba kirahageze kiramufata kimujyana ku bitaro byita ku barwayi bo mu mutwe ngo barebe ko nta kibazo afite.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Bwiza.com


