Perezida wa Uganda, Yoweri Museveni, yatangaje ko yababajwe bikomeye n’urupfu rwa General Elly Tumwine, ahishura ko ari we musirikare warashe isasu rya mbere mu rugamba rwo guhirika ubutegetsi bwa Milton Obote.
Inkuru y’urupfu rwa Gen. Tumwine yamenyekanye mu gitondo cy’uyu wa 25 Kanama 2022. Museveni yasobanuye ko yapfiriye mu bitaro by’i Nairobi muri Kenya, azize kanseri y’ibihaha.
Uyu Mukuru w’Igihugu yavuze ko yabaye mwarimu wa Tumwine mu ishuri ribanza. Ati: “Namwigishije mu ishuri ribanza rya Burunga mu 1967, nyuma y’ibyiciro bya kabiri, nk’umunyeshuri w’umwarimu, mbere yo kujya muri kaminuza muri uwo mwaka.”
Perezida Museveni yasobanuye ko mu 1979, Tumwine yinjiranye n’abandi barwanyi 9000 mu mutwe witwaje intwaro wa FRONASA witeguraga kurwanya ubutegetsi bwa Uganda, kandi ngo ni we warashe isasu rya mbere mu rugamba rwatangiriye ku kigo cya gisirikare cya Kabamba, rwari rugamije guhirika ubutegetsi bwa Obote.
Yagize ati: “Yinjiranye muri FRONASA n’abandi 9000 mu 1979, ajya mu ishuri rya gisirikare rya Monduli muri Tanzania kandi ni we warashe isasu rya mbere tariki ya 6 Gashyantare 1981 muri Kabamba, mu ntangiriro z’urugamba rw’1981-1986.”
Amateka agaragaza ko uru rugamba rwari ruyobowe na Komanda wa FRONASA yaje guhinduka NRA (National Resistance Army), Yoweri Museveni, rwabaye kubera ko Obote yari asubiye ku butegetsi, nyuma y’amatora y’Umukuru w’Igihugu yashinjwemo kwiba amajwi.
Abasirikare 27 ba NRA ni bo ba mbere bagabye igitero ku kigo cya Kabamba. Usibye Tumwine, harimo abandi nka Caleb Akandwanaho wamenyakanye nka Salim Saleh n’Abanyarwanda, Fred Rwigema na Paul Kagame.
Nk’uko NRA yari yabyiyemeje, yaje kugera ku ntego, ikuraho ubutegetsi bwa Obote mu 1985, asimburwa na Gen. Tito Okello wari umusirikare mu ngabo za Leta, na we waje gukurwa ku butegetsi muri Werurwe 1986, asimburwa na Museveni.

4 Responses
Museveni yahishuye ko Gen. Tumwine ari we warashe isasu rya mbere mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi
Ohhoooo…,Imana imwakire.Jyewe ndamwibuka..Twamaranye igihe Kandi yaratwigishije…Twaririmbanye indirimbo tutazibagirwa na rimwe.Twasingizaga u Rwanda .

Ntabwo namwibagirwa.Twaririmbanye indirimbo nziza yasingizaga u Rwanda.Akanyuzamo akamwenyura
Museveni yahishuye ko Gen. Tumwine ari we warashe isasu rya mbere mu rugamba rwamugejeje ku butegetsi
Ntabwo namwibagirwa.Twaririmbanye indirimbo nziza yasingizaga u Rwanda.Akanyuzamo akamwenyura