Umunyamakuru wa Televiziyo NBS ukora ikiganiro After5 host, Edwin Katamba uzwi nka MC Kats yumvikanye atonganya nyirabukwe, nyina wa Fille Mutoni, amusaba ko yareka kwivanga mu byo kurera abana be. Kats yasabaga nyirabukwe kureka agahura n’umukobwa we, ko ” Nshoboye kumurera ntacyo umfashije. Wibuke ko na we nakuguriye ikibanza wubatsemo.” Mu ijwi ryasakaye ku karubanda, Katumba yumvikana ari mu gace ko hafi yo mu mujyi wa Kampala mu nkengero, ari nako aterana amagambo na nyirabukwe. Ibinyamakuru byo muri Uganda bivuga ko uku gutongana nyuma y’aho ” Fille Mutoni yagambanye na nyina kugira ngo atazajya abona abana be.” Muri ayo majwi, Kats yumvikana avugira hejuru abwira nyirabukwe, amwibutsa ngo ” Nta bufasha nigeze nkwaka ngo ndere abana banjye.” Uyu mugabo yanapfukamye hasi asaba nyirabukwe kumureka agahura n’abana be.



