Abasirikare batanu bo mu mutwe wa Special Forces Command (SFC) ushinzwe kurinda Perezida Yoweri Kaguta Museveni wa Uganda, bafunzwe bakekwaho guha u Rwanda amakuru y’ibanga yerekeye umutekano.
Aba barimo Lt Alex Kasamula wo muri military Police ikorera i Makindye, Lt Phillip Neville Ankunda usanzwe ari umupilote ukorera muri SFC, Pte Nathan Ndwaine usanzwe ari umukanishi w’indege, Pte Moses Asiimwe na we usanzwe ari umukanishi w’indege cyo kimwe na Pte Godfrey Mugabi.
Uko ari batanu batawe muri yombi n’urwego rw’ubutasi bwa Uganda muri Gicurasi 2020 bakekwaho guha u Rwanda amakuru yerekeye ubutasi, binajyanye no kuba muri icyo gihe rutarajyaga imbizi na Uganda.
Bahise bajya gufungirwa kuri Diviziyo ishinzwe iperereza ryihariye i Kireka, mbere yo kugezwa imbere y’urukiko rwa Gisirikare rukorera i Makindye ari na rwo kugeza ubu rubafunze.
Ku wa Gatatu w’iki cyumweru ubwo bagezwaga imbere y’ubutabera, ubushinjacyaha bwavuze ko muri Gashyantare bariya basirikare n’abandi benshi basangije amakuru atandukanye yerekeye umutekano abatasi ba Guverinoma y’u Rwanda bagamije guhungabanya umutekano wa Uganda.
Bwabwiye urukiko ko bariya basirikare bari barashinze urubuga rwa Whatsapp bise “Nyaruju” rwarimo n’abatasi b’u Rwanda, ari na ho batangiraga amakuru yangiza ubumwe bwa UPDF ndetse anabangamiye umutekano wa Uganda.
Ni ibirego abaregwa bahakanye, ahubwo basaba kurekurwa by’agateganyo biciye mu banyamategeko babo bayobowe n’uwitwa Elizabeth Nyansingwa.
Bagaragaje kuba bamaze igihe kirekire bafunzwe kandi urubanza rwabo rutihutishwa nk’impamvu bagakwiye gufungurwa by’agateganyo, gusa urukiko rubitera utwatsi nk’uko ikinyamakuru The Observer dukesha iyi nkuru cyabitangaje.
Urukiko ku busabe bw’ubushinjacyaha bwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza rukarwimurira ku wa 06 Nzeri, ari na ho abaregwa bagomba kumenyera niba bagomba kurekurwa cyangwa bagakomeza gufungwa.


