Ubwo Gen Adolphe Nshimiyimana yamaraga kwicwa, Perezida w’u Burundi Petero Nkurunziza yamuvuze ibigwi n’ubutwari bwe, amwifuriza iruhuko ridashira ndetse anasoza atanga itegeka ko iperereza rigomba gukorwa bitarenze icyumweru akaba yamenyeshejwe uwamwishe, ibyo byose hari ababifata nko gushaka kumurutisha imbaga y’abarundi bagiye bicwa mu myaka itandukanye rimwe na rimwe ari we unabahitanye.
Umunyamakuru Kiramvu Domitille mu isesengura yakoze kuri radio Burundi Internation yagaragaje ko mu ijambo umukuru w’igihugu yavuze yibanze cyane ku mirimo Gen Adolphe yakoreye igihugu anashishikariza abandi gutera ikirenge mucye, gusa bakibaza impamvu hagiye hapfa imbaga y’abarundi ntagire icyo avuga akaba yavuze ku rupfu rwa Adolphe.

Ati: Perezida Nkurunziza yahaye inzego z’igipolisi n’igisirikare iminsi 7 yo kuba bafashe uwamennye amaraso ye, iryo tegeko rikaba ritangaje mu gihe habaye amadosiye menshi y’ubwicanyi akaba atarigeze agera ku mwanzuro n’umwe, kandi menshi muri ayo madosiye yatungaga agatoki Adolphe Nshimiyimana[…]”.
Urutonde rw’ayo madosiye: Iyicwa rya Brawn Ndayishikanye muri 2006, iyicwa rya Erneste Imanirumva wari ushinzwe kurwanya ruswa wishwe muri 2009, iyicwa ry’abanya-Gatumba 2011, iyicwa ry’abanyamuryango b’ishyaka FNL rya Agathon Rwasa bishwe nyuma y’amatora ya 2010, iyicwa bunyamaswa ry’abataliyanikazi 3 ryabaye muri 2014,… abo bose ngo bashyirwaga ku gahanga ka Gen Adolphe Nshimiyimana.
Ati: “mu mwaka wa 2003 Gen. Simon Ndikumana wari uyoboye ingabo z’u Burundi muri Somalia yishwe n’impanuka y’indege ariko Petero Nkurunziza ntiyigeze yigora ajya kwakira umurambo we ku kibuga cy’indege,
Mu mwaka wa 2009 Gen Major Juvenal Niyoyungurura wari uyoboye ingabo z’abarundi muri Somalia yarishwe ariko abarundi nta kajambo na kamwe bigeze bumva kuri Nkurunziza, umunsi bamushyinguraga Nkurunziza we yari arimo kwibyinira mu nsengero,

Bimaze kuba ku nshuro zisaga 3 ingabo z’u Burundi zicirwa muri Somalia, Nkurunziza ntacyo yigeze akora ngo ahuze igihugu n’imiryango yabuze ababo ndetse habe no kujya kwakira imirambo y’izo ntwari ku Kibuga cy’indege i Bujumbura”.
Yakomeje avuga ko kuva muri Mata uyu mwaka 2015 abantu barenga 100 bamaze kwicwa, ariko ko nta munsi n’umwe Nkurunziza yigeze atanga ihumure ku babuze ababo.
Ngo uretse rimwe gusa kuva yafata ubutegetsi, mu mwaka wa 2013 nyuma y’iyicwa ry’abaturage b’i Gatumba ngo nibwo Nkurunziza yatangaje ko abo bishwe ari Agathon Rwasa na Alex Sinduhije barwanya ubutegetsi bwe babikoze.
Mu minsi mike, mu iperereza ryakozwe na radiyo RPA ngo byaje kugaragara ko ubwo bwicanyi bwakozwe na Gen Adolphe Nshimiyimana n’abambari be, ariko nta kintu na kimwe cyakozwe ngo agezwe imbere y’ubutabera none benshi batungurwa no kumva Nkurunziza avuga ngo icyumweru kimwe cyo kuba hagaragaye uwaba yarishe uyu mujenerali mu gihe hari amadosiye amajana atarakorerwa iperereza.
Mu isesengura ry’uyu munyamakuru nta muntu atunga agatoki ko yaba yarishe Adolphe, gusa akavuga ko yari umuntu utinywa na buri wese ko na Nkurunziza ubwe yamutinyaga bidasubirwaho, gusa igikomeje gutangazwa ni uko umubano wabo wari watangiye kuzamo agatotsi ngo kuko Adolphe yivangaga cyane mu buyobozi bwa Nkurunziza.
Ngo biragoye kuvuga ko ari Nkurunziza wamwishe, kandi na none kuvuga ngo yishwe n’abatavuga rumwe na Nkurunziza ngo nabyo biragoye ngo kuko abamwishe iyo bataza kuba bazwi ntibari kwivana imbere y’abaturage, abapolisi, abasirikare hamwe n’Imbonerakure zo mu Kamenge aho yiciwe agace Adolphe yasaga nkaho abereye Perezida.
Ku rundi ruhande hari abagiye batangaza ko Adolphe yazize Umugore we Benigne Rurahinda, ko yifuzaga ko yazaba umukuru w’inama nshingamateka y’u Burundi agasimbura Pie Ntavyohanyuma wakuyemo ake ka karenge ubu akaba yibereye mu gihugu cy’ububiligi.
Ngo kuva hatangiye ubwumvikane buke hagati y’umukuru w’igihugu n’uwari ayoboye Inama Nshingamategeko Pie Ntavyohanyuma hakurikiyeho kugerageza kumweguza, begeranya imikono kugirango huzure umubare uteganywa n’amategeko birananirana.
Ngo aha bari bagambiriye ko yasimburwa kuri uwo mwanya na Benigne Rurahinda umugore wa Gen Adolphe Nshimirimana kubera inyota y’ubutegetsi yo murugo rumwe, ngo bateganyaga ko igihe hazaba habayeho Leta y’inziba cyuho Benigne Rurahinda ariwe wazayobora igihugu umugabo we nawe Gen Nshimirimana ayobore Urwego rukuru rw’igihugu rushinzwe irerereza.
Kubera ibyaha Gen Adolphe ngo yashinjwaga buri gihe yahoraga ashaka uwazamukingira ikibaba, aha ngo akaba yaratekerezaga ko umugore we yazaba amufasha mu gihe cy’inzibacyuho, uyu mujenerali kandi yari yarabwiye perezida Nkurunziza ko niyanga kwiyamamaza kuri manda ya 3 ko azamwiyicira.
Nyuma y’urupfu rwa Gen Adolphe rwo ku wa 2 Kanama, Col Bikomagu Jean yamukurikiye kuri uyu wa gatandatu tariki ya 15 Kanama nawe yamukurikiye yishwe n’abataramenyekana.
Col Bikomagu Jean ngo yari umugabo ukomeye ku ngoma ya Buyoya, akaba yari ayoboye ingabo ndetse bikaba byaragiye bivugwa nyuma biracecekwa ko yahitanye Melikiyoro Ndadaye wari Perezida w’u Burundi 1993.
Kanda hano ujye ubona amakuru yihuse kandi kugihe kuri Facebook no kuri twitter
Nsengiyumva Philipe/Bwiza.com


