Igisirikare cya Uganda, UPDF, kuri uyu wa 30 Kanama 2022 cyasezereye abasirikare bakuru 260 bagiye mu kiruhuko cy’izabukuru.
Ni igikorwa cyayobowe n’Umugaba w’ingabo za Uganda zirwanira ku butaka, Lieutenant General Muhoozi Kainerugaba mu izina ry’Umugaba w’Ikirenga akaba n’Umukuru w’Igihugu, Perezida Yoweri Kaguta Museveni.
Abasirikare basezerewe barimo ba Colonel 62, ba Lieutenant Colonel 65 n’133 bafite ipeti rya Major.
Lt Gen. Kainerugaba yashimiye aba basirikare ubwitange bwabaranze mu gihe bari mu gisirikare cy’igihugu, abasaba kwitwara neza mu gihe bari mu buzima busanzwe hamwe n’abaturage.
Kuri uyu wa 31 Kanama, Perezida Museveni arasezerera abasirikare bafite amapeti ari mu cyiciro cya General (kuva kuri Brigadier General kugeza kuri General wuzuye). Ni umuhango urabera ku biro by’Umukuru w’Igihugu.



